NCDA yakomoje ku nkomoko y’imyitwarire mibi y’abana

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana, NCDA, cyatangaje ko imyitwarire mibi y’abana ari ingaruka zituruka ku myitwarire itari myiza y’ababyeyi.
Ubuyobozi bwa NCDA butangaje ibi mu gihe inzego zitandukanye zimaze iminsi ziganira ku cyatuma abana bava mu muhanda bityo bagasubira mu muryango kandi bagakomeza amashuri.
Ubutumwa bwa NCDA bwashyizwe ku rubuga rwa X rwahoze ari urwa Twitter, bugira buti: “Babyeyi,Barezi! nimuzirikane ko abana babigiraho ibintu byinshi bakabyigana maze mwirinde kwiyandarika kuko bibagiraho ingaruka mbi.”
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana gikomeza gisaba ababyeyi n’abarezi guharanira kubera abana urugero rwiza kuko ngo babafataho icyitegererezo.
NCDA ikomeza igira iti: “Iyo mwitwaye nabi bibagiraho ingaruka zikomeye zikabakurikirana ubuzima bwabo bwose.”
Zimwe mu ngaruka zigera ku bana iyo ababyeyi batababereye urugero rwiza, zirimo gutsindwa mu ishuri, kugira imyitwarire mibi, kwigunga no kwitera icyizere, kwishora mu buzima bwo mu muhanda ndetse no guhorana ipfunwe mu bandi.
Impuguke mu mitekerereze n’imyitwarire ya muntu akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubuzima bwo mu mutwe, Prof Sezibera Vincent, avuga ko mu bushakashatsi bakoreye mu miryango itandukanye basanze hakiri imbogamizi z’uko hari ababyeyi bataramenya uburyo bwiza bwo kurera abana babo habungabungwa ubuzima bwo mu mutwe.
Agira ati “Icya mbere ni ubumenyi buke, si ukuvuga ko ari uko abantu baba batabizi ahubwo ni uko baba batazi ingaruka bigira ku mwana.
Hari aho byagararagaye ko ababyeyi bahoza abana ku nkeke n’ibitutsi byinshi azi ko umwana azishakamo akanyabugabo nk’uko bivugwa; nyamara ibyongibyo bihutaza umwana, bigatuma ubuzima bwe bwo mu mutwe buhononekarira, aho usanga umwana akura yaritakarije icyizere ukabona umwana ahorana impugenge n’ubwoba ndetse n’imyitwarire ye igahora igaragaza agahinda.”