Nyamasheke: Inyubako y’ubucuruzi yafashwe n’inkongi hahiramo iby’asaga 6 000 000

Hategekimana Etienne w’imyaka 65 ararira ayo kwarika nyuma yo guhisha inyubako y’ubucuruzi aho yacururizaga muri santere y’ubucuruzi ya Gahuhezi, Akagari ka Mariba, Umurenge wa Nyabitekeri, Akarere ka Nyamasheke, hagahiramo ibifite agaciro k’asaga amafaranga y’u Rwanda miliyoni 6.
Iyo nkongi yabaye ku Cyumweru, tariki ya 29 Nzeri mu ma saa munani z’amaywa, ubwo Hategekimana yari yagiye gusenga muri ADEPR Mukoma asanzwe asengera, agasiga abamuzanira imifuka 4 y’amakara bari bakuye ku cyokezo ayokerezamo, isanga 54 yari iri mu nzu.
Bivugwa ko ngo muri iyo mifuka 4 haba harimo uwari ukirimo amakara ashyushye, bayashyize hamwe n’andi ayo arihembera araka akongeza andi n’izu yose irashya, bihabwa ingufu nyinshi na lisansi bavuga ko uyu mugabo yacururizagamo.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyabitekeri, inzego z’umutekano n’abaturage batabariye rimwe barengera izari ziyegereye ngo na zo zidafatwa, iyo kuko umuriro wari mwinshi cyane kuyizimya birananirana irakongoka.
Imvaho Nshya yaganiriye na nyir’uguhisha iyo nyubako n’ibyarimo byose Hategekimana Etienne, avuga ko hatangiye iperereza ngo hamenyekane niba koko ari uwo mufuka w’amakara wayitwitse cyangwa ari amashanyarazi, ariko ko abaye ari ayo makara nta rubanza yashyira kubayamutwariye, kuko basanzwe bamukorera ako kazi kandi nta kindi kibazo cyari cyabayeho.
Ati: “Nahuye n’ibyago bikomeye cyane, nabuze n’ubwasinzira. Nta bwishingizi nagiraga, nahishije iby’agaciro k’amafaranga y;u Rwanda 6 600 000, ni yo nacungiragaho ubuzima n’amafaranga y’ishuri y’abana kuko mfite abana 2 muri kaminuza n’abandi 4 mu yisumbuye, ayo mafaranga yose abarihira n’ibikoresho by’ishuri ni ho yavaga.”
Yakomeje agira ati: “Ndasaba ko ubuyobozi bwandwanaho bukamfasha kubona uburyo nongera kwisuganya, inzu nkayisana nkongera ngakora kuko hahiye imiryango yayo 3 yose, umwe wabagamo ayo makara, undi urimo ibicuruzwa bindi,undi ntacyawubagamo.”
Yashimiye abamutabaye bose, avuga ko n’undi wese ufite umutima w’urukundo, haba mu bo basengana, abaturanyi, abayobozi n’abandi bose bamuzi, bamurwanaho akongera kugira icyo akora, akaba agiye kwihutira kugana ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke bukamusiba ku rutonde rw’abacuruzi kabarira imisoro igihe akiri muri icyo gihirahiro.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabitekeri Mudahigwa Félix na we yashimiye abaturage n’inzego z’umutekano zakoze ibishoboka byose iyi nkongi ntigire izindi nzu ifata kuko yari ikaze, avuga ko kuba iyahiye nta bwishingizi yagiraga ari ikibazo.
Ati: “Sinzi ko hari ikindi Leta yamufasha, icyakora abaturanyi bo buri wese yamutabara uko ashoboye ariko inkongi yo yaturutse ku burangare bwo gushyira umufuka w’amakara utahoze neza mu yindi ukihembera ukaza gutwika.”
Bibaye mu minsi 4 gusa nanone muri santere y’ubucuruzi ya Mugonero mu Murenge wa Mahembe inyubako y’ubucuruzi ya Nsanzurwimo Damien na we w’imyaka 65, ihiriyemo ibifite agaciro ka miliyoni zirenga 19, inzu yo yabariwe agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 15,mu bahishirijemo ibyabo hakabamo n’umusore w’imyaka 18 Ndagijimana Gilbert wahishirijemo iby’agaciro k’arenga 2.700.000.
Hakaniyongeraho inzu z’abaturage na zo zimaze iminsi zishya, bose bagahuriza ku gusaba kugobokwa nubwo nta bwishingizi bagiraga.
