Kayonza: Inama z’ababyeyi banduye virusi itera SIDA ku badapimisha abana babo

Bamwe mu bafite ubwandu bwa virusi itera SIDA bagira inama abaturarwanda kujya bipimisha ndetse bagapimisha abana babo virusi itera SIDA hakiri kare kuko ari byiza kumenya uko ubuzima bwabo bumeze kugira ngo bamenye uko bakwiye kubitaho hakiri kare.
Mukamana Odette w’imyaka 44 (amazina yahinduye), ni umubyeyi w’abana batanu utuye mu Murenge wa Mukarenge mu Karere ka Kayonza. Yavuze ko yamenye ko yanduye virusi itera SIDA ubwo yari agiye kwipimisha inda y’umwana wa gatanu mu mwaka wa 2018 ku Kigo Nderabuzima cya Mukarange.
Mukamana yavuze ko yakomeje kujya kumva inyigisho zo gufata neza imiti, gukurikiza amabwiriza n’izindi nama zitandukanye zatumye amenya ko mu mwaka wa 2019 mu bana batanu yabyaye harimo babiri banduye virusi itera SIDA.
Ati: “Nari maze gufata inyigisho za hano, njye n’abandi badusaba kuzana abana nabo ngo babapime barebe uko ubuzima bwabo buhagaze. Barabapimye ariko babiri muri batanu banjye menya ko banduye.”
Mukamana yasobanuye ko bwa mbere amenya ko yanduye yagowe no kubyakira ku buryo yatahanye imiti ariko hashira hafi ukwezi atarasubira gufata indi miti. Gusa ngo inzego z’ubuzima zakomeje kumwegera zimugira inama, agera aho aremera.
Mu 2022 yagiye mu itsinda ryitwa Igire Wubake bigishwa uko bafata imiti neza ndetse nyuma ahuzwa n’Umuryango ni Ingenzi ryo mu mushinga wa AEE Rwanda (African Evangelistic Enterprise) ari na ryo ryatumye amenya ko abana be na bo banduye.
Mukamana yishimira ko amahugurwa n’amasomo yahawe byamufashije kwiyakira ndetse no kumenya uko yita ku bana afite banduye virusi itera SIDA, ubuzima bwabo bukaba bugenda neza.
Yagize ati: “Abana mbasha kubakurikirana neza mbaha imiti ku gihe mbere yuko bajya ku ishuri ndetse na nimugoroba. Nzi gutegura amafunguro yuje intungamubiri ku buryo hari itandukaniro na mbere rigaragara.”
Mukamana yongeraho ati: “Turasaba ababyeyi kujya bibuka no gupimisha abana babo kuko ni byiza. Njye abana banjye bamaze imyaka itanu bafata imiti neza kandi ku gihe ku buryo ubuzima bwabo ari bwiza kandi butemba itoto.”
Uwiswe Mugabo Faustin yavuze ko yamenye ko afite virusi itera SIDA mu mwaka wa 2007 ubwo umugore we bari babyaranye gatatu yahukanaga ariko akajya kumucyura, bikaba ngombwa ko babanza kwipimisha. Yavuze ko yasanze yaranduye virusi itera SIDA ndetse umugore ntiyemera ko basubirana.
Mugabo yavuze ko yagize amatsiko yo kumenya uko ubuzima bw’abana be yabanaga na bo uko bumeze ahitamo kubapimisha ariko asanga umwe mu bana batatu yaranduye. Yemeza ko byamufashije gukurikirana ubuzima bwe agafata imiti neza kugeza ubwo mi 2022 yamushyingiraga.
Aba babyeyi kimwe n’abandi bafite virusi itera SIDA basaba abandi babyeyi ko bajya bipimisha ariko ntibibagirwe n’abana babo kuko ari byiza kubakurikirana hakiri kare.

Uwiswe Murekatete Grace na we ati: “Ni byiza ko ababyeyi bita ku bana bato nab o bakamenya uko ubuzima bwabo bumeze. Ababyeyi bakwiye guhindura imyumvire bagapimisha abana kuko aho kwandurira ni henshi kandi umwana wakurikiranwe kare ntazahara ngo arembe. Imiti irahari kandi tuyifatira ubuntu”.
Umukozi ushinzwe ibikorwa by’Umushinga AEE Rwanda mu ishami rya Kayonza Uwase Jules Cesar, yavuze ko abanduye virusi itera SIDA bifashishwa mu bukangurambaga bwo kurwanya no kwirinda virusi itera SIDA kandi hari imyumvire yahindutse.
Yagize ati: “Aba dukoresha mu bukangurambaga ni umusemburo w’impinduka kandi biragaragara kuko ababyeyi bagenda bigishwa ko guhohotera abana ari icyaha ndetse naho babona serivisi ku buryo bereka buri Munyarwanda ko buri wese afite uburenganzira bwo kurinda no kurindwa ihohoterwa ndetse no kwigisha ko abaturage bakwiye kwirinda ntibandure virusi itera SIDA.”
Imibare itangazwa n’Umuryango AEE Rwanda igaragaza ko mu karere ka Kayonza hose abagera ku 3 000 bafite ubwandu bwa virusi itera SIDA bakurikiranwa bakaba bafite amatsinda abahuriza ku bikorwa by’iterambere ndetse bamwe muri bo bakaba ari abakangurambaga ku kwirinda SIDA mu baturage.
Kugeza ubu mu Rwanda igipimo cy’abanduye virusi itera SIDA kiracyari 3% nk’uko bishimangirwa n’imibare y’Ubushakashatsi bwakozwe ku buzima n’imibereho y’abanturage mu 2020.
