Ambasade y’Amerika mu Rwanda yasabye abakozi bayo gukorera mu rugo

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 29, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda (USA), yasabye abakozi bayo gukorera mu rugo guhera kuri uyu wa Mbere tariki 30 Nzeri 2024, kubera indwara iterwa na virusi ya Marburg yagaragaye ikaba imaze guhitana 6 muri 26 yabonetseho.

Iyo Ambasade yafashe ingamba nshya hagamijwe kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Marburg cyatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima muri iki cyumweru.

Ni muri urwo rwego iyo Ambasade yatangaje ko serivisi zose zasabaga ko abantu bahura n’abakozi bayo zibaye zihagaze, zirimo izihabwa abafite ubwenegihugu bw’Amerika n’izijyanye n’ibazwa (interview) ku bashaka  kubona visa.

Itangazo ry’Ambasade rivuga ko rivuga ko abakorera iyi Ambasade bose bagomba gukorera akazi kabo ku ikoranabuhanga guhera ku wa Mbere tariki ya 30 Nzeri kugeza ku wa Gatanu tariki ya 4 Ukwakira 2024.

Rigira riti “Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko hari abarwayi ba Marburg bari kwitabwaho. Nkuko tuzi ko iyi ndwara ikwirakwira, Ambasade y’Amerika i Kigali, yategetse abakozi bayo bose gukoresha gukorera ku ikoranabuhanga guhera ku wa 30 Nzeri kugeza ku wa 4 Ukwakira 2024.”

Tariki ya 27 Nzeri 2024 ni bwo Minisiteri y’Ubuzima yemeje ko mu Rwanda hagaragaye indwara iterwa na virusi ya Marburg, kikaba ari icyorezo cyagaragaye mu bihugu bimwe na bimwe by’abaturanyi nubwo ari bwo bwa mbere kigaragaye mu Rwanda.

Ku wa Gatandatu, iyo Minisiteri yemeje ko abamaze kugaragaraho iyo virusi ari 26 barimo batandatu bahitanywe na yo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri iki Cyumweru, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin, yashimangiye ko hamaze kugaragara abantu 300 bahuye n’abanduye ndetse igikorwa cyo gushakisha no gupima abakekwa guhura na bo gikomeje.  

Minisitiri Dr. Nsanzimana ko abahitanywe n’iyi ndwara n’abayanduye biganjemo abakozi bo kwa muganga, cyane cyane ahavurirwa indembe.

Yavuze ko Minisiteri y’Ubuzima, inzego za Leta n’abafatanayabikorwa bakomeje gukorana bya hafi mu gushakisha abahuye n’abo barwayi ndetse n’abitabye Imana.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 29, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE