The Ben yasabye abakora imyidagaduro kuyikuramo urwango bakimika urukundo

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 28, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi cyane nka The Ben yashimiye cyane abamufasha gutunganya indirimbo ze, anasaba abakora imyidagaduro kurangwa n’urukundo.

Yabigarutseho ubwo yarimo ahamagara abantu batsinze ikizamini yari yatanze ku rubuga rwe rwa Instagram, asaba abantu gutombora bakavuga izina ry’indirimbo agiye gusohora hanyuma abazavuga izina rya nyaryo akazabahemba.

Ni ikiganiro yakoreye ku rubuga rwa Instagram ( Live), agenda ahamagara umwe ku wundi mu batsinze akoresheje telefone mu ijoro ry’itariki 27 Nzeri 2024, aboneraho no gushimira benshi batandukanye mu bamufasha gutunganya indirimbo.

Ati: “Nsuhuje Kiiz, abamfasha bose gutunganya indirimbo (Shout out to all my Priducers) Lik Lik, Element munyumve guys ndabakunda, ndabubaha uko mbavuze mwese, abahanzi bose n’abandi bose bakora mu ruganda rw’imyidagaduro.”

Yakomeje agira ati: “Nsuhuje kandi mpaye icyubahiro buri wese ubarizwa mu ruganda, ariko na navuge nti urukundo, urukundo rushingirwaho mu bintu byose, kandi ni ingenzi mukure cyangwa se dukure inzangano muri ibi bintu, bino bintu bigomba kuba bishimishije, dukwiye kubyishimiramo, ntidukwiye kubirwaniramo.”

Mu bandi The Ben yashimiye, harimo Tom Close, Jimmy Muyumbu, Muyoboke Alex, Bruce Melodie, Clement, Alpha Rwirangira, Kevin Kade, Yago n’abandi, avuga ko ari byiza ko bashyigikirana kurusha uko barwanira mu myidagaduro bakanangana.

Uyu muhanzi avuga ko ari byiza guhinga urukundo muri wowe kurusha kuvuga igihe wagabweho ibitero n’umuntu runaka.

 Ati: “Ubusanzwe sinkunda kugira umwanya wo kuvuga ibintu nk’ibi ngibi, mpitamo guceceka, n’iyo mbabaye ndaceceka, kandi n’iyo umuntu yanyikoma ndaceceka, kandi n’ubu singaruka ku muntu unyikoma ahubwo ndashaka ko tuganira ku kintu cy’ingenzi, nta kintu cyiza nko guhinga urukundo muri wowe.”

The Ben agarutse kuri ibi, mu gihe hari igihe Yago yigeze kumusaba kuvuga ku bantu bamwikoma kuko yahamyaga ko ari umwe mu bagirirwa ishyari bakikomwa n’abo bahurira mu ruganda rw’imyidagaduro, gusa ngo we agahitamo guceceka.

Ibihembo The Ben yatanze ku bakunzi bashoboye kuvuga izina ry’indirimbo Plenty yashyize ahagaragara tariki 27 Nzeri 2024, buri wese mu batsinze yari agenewe agera ku bihumbi 250 by’amafaranga y’u Rwanda nk’igihembo.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 28, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE