Bahavu asanga gukora Sinema ari ugukotana

Umukinnyi akaba n’umwanditsi wa filime Nyarwanda Bahavu Jeanette asanga gukora Sinema ari ugukotana no gukunda ibyo ukora kuko ibica ntege byo bihoraho.
Yabigarutseho ku mugoroba w’itariki ya 27 Nzeri 2024, mu birori byo kumurika filime nshya yise Bad Choice, anashyikiriza impamyabushobozi abanyeshuri barangije kwiga ibijyanye no gukina filime muri Baha Africa Entertainment.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Bahavu yavuze ko yizeye ko ubumenyi abahuguwe bahawe buzabafasha, ariko bibasaba gukotana no gukunda Sinema.
Yagize ati: “Birashoboka ko hari abatazakomeza Sinema nk’uko n’ubusanzwe impamyabumenyi twahawe atari ko twese twazikoresheje, ndabyizeye neza ko harimo abantu baje bazi icyo bashaka, harimo intwari, harimo abantu barimo gukotana ngo binjire muri Sinema kandi bigende neza.”
Akomeza agira ati: “Ni ukuvuga ngo bisaba gukotana, bisaba umurava mwinshi cyane, gukora cyane no gukunda ibyo ushaka, uwaje akunda Sinema, uwaje azi ko agomba kuguruka nta kizamuca amababa, azaguruka ariko uwaje mu kigare ubwo arabisiga mu ikanzu hano, ariko ntekereza ko nta muntu waje atazi icyo ashaka.”
Bahavu yashimiye buri wese wagize uruhare mu ntambwe zose yateye muri Sinema, by’umwihariko umugabo we wamushyigikiye kenshi akamutera imbaraga muri buri kimwe cyatuma asohoza inzozi ze.
Agaruka ku byigeze kuvugwa ko yaba yarabeshye abitabiriye amahugurwa ye, kubera ko hari byinshi yabasezeranyije ariko batabonye, Bahavu yavuze ko ari intambara kandi nta cyiza kigerwaho hatabayeho ibitero yise ibya satani.
Ati: “Biriya ni ibitero bya satani kandi bigomba kuza, aho ikintu cyiza nk’iki kigomba kuba ntabwo satani yari kwemera ko biba nta ntambara zibayeho, byateguraga uyu munsi, nta kibi kibaho ngo gisige ibintu byose bibaye bibi, kuko nabyo byagombaga kwereka ababikurikiranye ko bishoboka.”
Bahavu Jeanette asanga kandi bishoboka cyane ko hari igihe Sinema nyarwanda yazacururizwa no ku zindi mbuga zicuruza Sinema, atari kuri YouTube gusa, nubwo bisaba ko abantu bayumva bakanayikunda ku rwego yazagera aho icuruza.
Kuri ubu Baha Africa Entertainment yashyize ku isoko abakinnyi ba filime bagera ku 196 bamaze igihe bahugurwa ibijyanye n’amasomo yo gukina filime.
Bahavu yatangiye gukina muri filime yitwaga umuziranenge, amenyekana cyane ubwo yakinaga mu yitwa City Maid, aho yakinnye yitwa Diane, ibyo avuga ko byamubereye intangiriro y’urugendo rwo gukabya inzozi ze, kuko yazivuyemo zombi agatangira gukina iye yise Impanga series.

