Inzego z’umutekano z’u Rwanda na Mozambique zaganiriye ku iterambere rya Cabo Delgado

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 28, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Gen Admiral Joaquim Mangrasse, yahuye n’Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda zishinzwe umutekano (RSF) muri icyo gihugu, Maj Gen Emmy K Ruvusha, ku wa 27 Nzeri 2024 baganira ku iterambere rya Cabo Delgado.

Abo bayobozi bombi bahuriye mu Ntara ya Cabo Delgado, mu gace ka Pemba.

Mu itangazo Ingabo z’u Rwanda zagaragaje ko ibiganiro by’abo bayobozi byibanze ku kurebera hamwe imbaraga zikomeje gushyirwa mu kugarura amahoro n’umutekano muri Cabo Delgado, bahangana n’ibikorwa by’iterabwoba.

Mangrasse yasabe inzego z’umutekano z’u Rwanda muri Mozambique, gukomeza ibikorwa byabo, kandi ko bashimirwa akazi bakoze mu myaka ishize kuva batangaira koherezwa muri icyo gihugu kurwanya imitwe y’iterabwoba.

Yashimye kandi ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique, kuko bwatumye amahoro n’umutekano byongera kugaruka, kandi abakuwe mu byabo n’intambara, mu Ntara ya Cabo Delgado, bagaruka mu byabo.

Izo nzego z’umutekano ku mpande zombi kandi bakomeje kuganira ku guteza imbere umubano mwiza n’ubufatanye kugeza ubu bikomeje kugenda neza, kandi bemeranya gukomeza gushyira imbaraga mu guhangana n’iterabwoba.

Ni iterabwoba bahanganye na ryo binyuze mu gushyira imbaraga mu mirwanire mu myaka itatu ishize, kuva ingabo n’abapoliis ba mbere b’u Rwanda boherezwa muri Cabo Delgado.

U Rwanda rwatangiye kohereza ingabo mu Ntara ya Cabo Delgado muri Nyakanga 2021 mu gufasha ingabo za Mozambique mu guhangana n’ikibazo cy’ibyihebe byari byarayogoje iyo ntara.

Ubwo bufatanye mu kwirukana ibyihebe byo mu mitwe y’iterabwoba, bwatumye abaturage basaga 250 000 bari barakuwe mu byabo bagahungira mu bindi bice by’igihugu bagaruka mu byabo, ubu bakaba bakora ibikorwa by’iterambere basana ibyangijwe n’ibyo bikorwa by’iterabwoba.

`

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 28, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE