71% by’imfu zose ku Isi ziba zifitanye isano n’indwara zitandura

Indwara zitandura ni ndwara zidakira, z’akarande umuntu ashobora kubana nazo ariko akaba atazanduza abandi (NDCs), zikaba zihariye 71% by’imfu zose ku Isi.
Iradukunda Sylvestre ushinzwe ubuzima rusange mu muryango w’abanyeshuri biga farumasi, asobanura indwara zitandura icyo ari cyo kandi ko zihangayikishije, ku buryo abantu bakwiye kwita ku kuzirinda hakiri kare.
Ati: “Indwara zitandura ni indwara z’akarande umuntu ashobora kugira ariko ntayihererekanye n’abandi ako kanya. Ukaba utayanduza undi kuko mwasangiye cyangwa yakwegereye.
Ni indwara zidakira urugero nka kanseri, diyabete, indwara z’umutima, umubyibuho ukabije, stroke, indwara z’ubuhumekero nka asima.Akenshi usanga uyirwaye ayibana ubuzima bwe bwose.”
Yongeyeho ati: “Imibare itangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye (OMS/ HMO), ni uko 71% by’imfu zose ku Isi ziba zifitanye isano n’indwara zitandura naho ibindi bigasigarana 29%. Imfu nyinshi ku Isi ni yo mpamvu buri wese akwiye kubigira ibye. Ihwanye na miliyoni 41 z’imfu buri mwaka kubera indwara zitandura ni imibare y’ubushakashatsi bwakozwe mu myaka 5 ishize.”
Iradukunda yavuze kandi ko imfu ziterwa n’idwara zitandura ziganje cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambare.
Ati: “Mu Rwanda ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima bugaragaza ko 59% by’imfu bifitanye isano n’indwara zitandura. Igihangayikishije ni uko izo miliyoni 41 z’imfu zituruka ku ndwara zitandura usanga igice kinini kigera hafi kuri 80% ari mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.”
Umwe mu bantu barwaye indwara zitandura (umugore ufite umuvuduko w’amaraso) utarashatse ko amazina ye agaragazwa yatangarije Imvaho Nshya ko kwipimisha buri gihe ari ngombwa kuko bituma umuntu amenya uko yitwara ntazahazwe n’indwara.
Yagize ati: “Ni byiza ko buri muntu yajya ajya kwipimisha kwa muganga adategereje kurwara, kuko kuri ubu hari ndwara zinapimwa ku buntu zitandura, ushobora gusanga abantu bagendana batabizi, kandi iyo umuntu amenye kare ko azifite agira uko yitwara bigafasha kubungabunga ubuzima.”
Undi (umugabo urwaye diyabete) yavuze ko kwisuzumisha kare ari byiza, kuko yabimenye atinze, ari uko amaze igihe yumva afite intege nke, agakunda kuzungera. Agira inama abantu kujya bivuza kare bakirinda indwara zitandura kuko zidakira.
Ati: “Inama naha abantu ni ukujya bipimisha hakiri kare, bakamenya uko bahagaze kuko indwara zitandura zishobora kwirindwa hakiri kare. Ni indwara zidakira, nka njye nabimenye naratinze, kandi nyamara numvaga mfite intege nke, hakaba n’igihe nzungera, wenda iyo njya kwivuza kare nari busange hakiri uruhengekero.”
Dukeshimana Patient ushinzwe itumanaho mu Ihuriro ry’imiryango irwanya indwara zitandura (Rwanda NCDs Alliance), avuga ko bo bakora ubukangurambaga ngo abantu babashe kwirinda indwara zitandura.
Ati: “Rwanda NCDs Ni umuryango ushinzwe kurwanya indwara zitandura by’umwihariko ukora ubukangurambaga kuri izo ndwara, gukora ubushakashatsi no kwegera abaturage bafite indwara zitandura, tukabasobanurira uko bakwivuza nuko bababna nazo ariko zitagize icyo zibatwara.”
Izo ndwara zishobora ku guturuka ku mpamvu zitandukanye harimo ubumenyi buke butuma abantu barya indyo ituzuye cyangwa se bagakoresha ibishyira ubuzima bwabo mu kaga ko kuba bakwibasirwa n’indwara zitandura, kudakora imyitozo ngororamubiri, kutaruhuka n’ibindi.
Munezero Esther says:
Werurwe 10, 2025 at 6:22 amNi uko abantu bosebarwaye indwarazitandura bakihutirakwipimisha bagakurikiranwa hakiri kare