Umuhanzi Geosteady yahakanye ibihuha by’uko akoresha ibiyobyabwenge

Umuhanzi ukomoka muri Uganda George Kigozi uzwi nka Geosteady, yateye utwatsi ibimaze iminsi bimuvugwaho by’uko yaba akoresha ibiyobyabwenge.
Byakomeje kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye aho banashimangiraga ko uyu muhanzi akwiye kujyanwa mu bigo ngororamuco kuko ikibazo kigenda gikura umunsi ku wundi.
Geosteady yahakanye iby’uko yaba yarabaswe n’ibiyobyabwenge ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ku mugoroba w’itariki 26 Nzeri 2024, mu rwego rwo guhumuriza abakunzi b’ibihangano bye.
Ati: “Sinzi uko ibyo bihuha byatangiye gukwirakwira n’impamvu byitaweho kurusha kubona ko nkora indirimbo shya kandi nziza. Icyo nzi cyo ni uko, uko uzamura urwego, ari nako uhura n’ibibazo byinshi.”
Yongeraho ati: “Icyo nakwizeza abakunzi banjye ni ko meze neza ku mubiri no mu ntekerezo, kandi vuba nzabagezaho indirimbo nshya, kuko imishinga mfite yo ni myinshi, icyo nabasaba ni uko bakwirengagiza ibyo bihuha.”
Nubwo bimeze bityo ariko, uyu muhanzi yagaragarijwe gushyigikirwa n’abatari bake ku mbuga nkoranyambaga, barimo uwahoze ari umukunzi we banabyaranye abana babiri b’abakobwa.
Prima Kardashi yifashishije urubuga rwe rwa Facebook yagaragaje gushyigikira no guhumuriza se w’abana be
Yagize ati: “Komera kandi ibi ntibiguce intege, icyo nakubwira ni uko njye n’abakobwa bacu beza duhari ku bwawe, kandi tuzakora buri kimwe ngo tugushyigikire.”
Geosteady azwi cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo Sembera, Today, Owooma yafatanyije n’itsinda rya Charly na Nina n’izindi.
Uyu muhanzi asaba abafana be kutita ku bihuha bimuvugwaho ahubwo bakita ku mishinga mishya itandukanye abafitiye.
