Indonisia: 15 bapfiriye mu bucukuzi bwa zahabu butemewe

Abantu 15 bapfiriye mu kirombe cya zahabu cyacukurwamo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, mu Ntara ya Sumatra y’Iburengerazuba mu gihugu cya Indonisia.
Urwo rupfu rwaturutse ku nkangu yatewe n’imvura nyinshi yaguye nkuko byatangajwe n’Ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Nzeri 2024.
Abakora ibikorwa by’ubutabazi bakomeje ibikorwa byo gushakisha abandi 7 baburiwe irengero.
Ubucukuzi bwa gakondo kandi butemewe n’amategeko bwakunze guteza impanuka muri Indonezia, aho amabuye y’agaciro aherereye mu Turere twa kure, aho bigoye abayobozi kugenzura ibyo bikorwa bitemewe.
Umuyobozi w’ikigo gishinzwe gukumira ibiza muri iyo ntara, Irwan Efendi, yatangaje ko ikirombe cya zahabu kitemewe mu karere ka Solok cyaridutse ku mugoroba wo ku wa Kane kubera imvura nyinshi yaguye.
Ikibabaje kurushaho ni uko abatabazi bagomba gukoresha nibura amasaha 8 ngo bagere aho impanuka yabereye kubera ko umuhanda uhagera wangiritse.
Irwan yatangarije Reuters ati: “Abahuye n’impanuka ni abaturage bacukuzaga intoki zahabu.”
Uwo muyobozi yavuze ko mu kirombe harimo abantu basaga 25 ubwo impanuka yabaga, aho 15 bose bahise bapfa abandi batatu barakomereka mu gihe barindwi baburiwe irengero.
Inzego za Polisi n’Igisirikare zatangiye gushakisha ababuriwe irengero no kwimura imirambo y’ababuze ubuzima.