Burera: Abahinzi basabwe kurwanya isuri

Abahinzi bo mu Karere ka Burera bakanguriwe kurwanya isuri cyane cyane muri iki gihe cy’umuhindo.
Ni ubutumwa Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Soline yatanze ku wa Kane tariki ya 26 Nzeri 2024 ubwo hatangizwaga igihembwe cy’ihinga cya 2025A.
Umuyobozi w’Akarere, Mukamana yagitangirije ku mugaragaro kuri site y’ubuhinzi ya Musekura, mu Kagari ka Musasa, Umurenge wa Gitovu ahatewe ibishyimbo by’ubwoko bwa Nyiramwigondore.
Yagize ati: “Bahinzi murasabwa kurwanya isuri, gucukura imiringoti no no gusibura imirwanyasuri mu mirima yanyu, kubahiriza amabwiriza agamije kurwanya imirire mibi n’igwingira, kwirinda amakimbirane, ibiyobyabwenge n’ihohotera ryose.”
Mukamana yasobanuriye kandi abaturage ibimenyetso by’indwara y’Ubushita bw’Inkende; abasaba kubahiriza amabwiriza agamije gukumira no kurwanya iyo ndwara; kubumbatira umutekano, bakora neza irondo; Ababyeyi batwite bakipimisha inshuro umunani, kandi bakabyarira kwa muganga.
Umuyobozi w’Akarere, Mukamana yasabye ababyeyi kuzuza inshingano zabo zijyanye no kugaburira abana ku ishuri saa sita.
Yakiriye, kandi akemura ibibazo yagejejweho n’abaturage.
Gutangiza igihembwe cy’ihinga kuri site y’Ubuhinzi ya Musekura byitabiriwe n’abayobozi b’Inzego zitandukanye zikorera mu Karere na bamwe mu bafatanyabikorwa b’Akarere mu bijyanye n’ubuhinzi.