Karongi: Abaranduriwe imyaka n’ikiraro cyo mu kirere barasaba kwishyurwa

Abaturage bo mu Karere ka Karongi, mu Murenge wa Rubengera, Akagari ka Bubazi bari bafite ubutaka ahubatswe ikiraro cyo mu kirere, barasaba kwishyurwa amafaranga yabo kuko ngo bamaze igihe bategereje.
Nyiramajyambere Josephine utuye mu Murenge wa Rubengera, Akagari ka Bubazi, Umudugudu wa Makurungwe na bagenzi be barasaba kwishyurwa imyaka yabo yangijwe n’ikiraro cyo mu kirere
Abo baturage bavuga ko kutishyurirwa ku gihe, byabagizeho ingaruka zitandukanye zirimo kuba badafite icyo gukora n’icyo kurya kuko aho bari bahinze imyaka yaranduwe.
Nyiramihinda Goreth yagize ati: “Nawe reba uko hangana, baraje barayirandura bagiye ku cyubaka. Inzara itumereye nabi kandi dufite n’abanyeshuri biga no gutanga ubwishingizi mu kwivuza. Batubwira ko amafaranga ahari ariko twajya kuri banki bakatubwira atarahagera. Njye bari bambariye miliyoni mu dukorere ubuvugizi.”
Nyiramihinda akomeza agira ati: “Baduhe amafaranga twigurire indi myaka cyangwa dushake n’ibindi dukora biduteza imbere kuko kuva muri Mata uyu mwaka batubwira ko bazayaduha barinda bataha tutayabonye”
Nakure Martine uvuga ko bamuranduriye imyaka irimo imyumbati, intoryi n’indi myaka ngo arishyuza amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi 500 yandikiwe n’umugenagaciro w’Akarere ka Karongi ku myaka ye.
Ati: “Kuva barandura imyaka yanjye bakubaka ikiraro sindabona ahandi nkora cyangwa mpinga. Mvuye kubaza iby’amafaranga yanjye inshuro zigera 7 ariko sindayabona ahubwo bakancuragiza. Ndabasaba ko bampa amafaranga y’imyaka yanjye.”
Anastase Safari Umuyobozi wa One Stop Center y’Akarere ka Karongi, yabwiye Imvaho Nshya ko bari gukora uko bashoboye ngo abaturage bose bishyurwe, cyakora agaragaza ko abatarishyurwa byagiye bitinzwa n’uko nta byangombwa by’ubutaka bafite bityo bakabanza bakabishaka.
Ati: “Mu baranduriwe imyaka abatarishyurwa ni abataruzuza ibisabwa badafite ibyangombwa ku buryo bisaba ko babanza kubibona kuko abishyurwa ni abafite ibyangombwa by’ubutaka.”
Josue Insonere Umugenagaciro ushinzwe kwishyuriza abaturage muri One Stop Center ya Karongi yabwiye Imvaho Nshya ko abagomba kwishyuza bose hamwe ari abaturage 7 bazishyurwa amafaranga y’u Rwanda 4,649,837 ku buso bw’ubutaka bwangijwemo imyaka bungana na metero kare 1 562.
Icyo kiraro cy’abanyamuguru gihuza abaturage bo mu Mudugudu wa Makurungwe n’uwa Kabuga mu Kagari ka Bubazi mu Murenge wa Rubengera.

