Musanze: Abakorera mu isoko rya Nyirambundi ritubakiye ribateza igihombo

Abakorera mu isoko rya Nyirambundi, riherereye mu Kagari ka Cyogo, mu Murenge wa Muko, Akarere ka Musanze bavuga ko baterwa igihombo no gukorera mu isoko ritubakiye kuko iyo imvura iguye ibangiriza ibicuruzwa.
Iryo soko usanga ryiganjemo ibicuruzwa binyuranye harimo ubuconsho, ibyambarwa n’imyaka, kimwe n’abanyabukorikori, bose bavuga ko babangamirwa no kuba ritubakiwe ibintu bibateza igihombo no kuba ritazitiye ibicuruzwa byabo bikibwa n’insoresore zirirwa muri iryo zigamije kwiba ibya rubanda, bakaba basaba ko iryo soko ryubakwa.
Nsengiyumva Jean Damascene yagize ati: “Nka njye urabona ko nshuruza inkweto za bodaboda, amasabune, amakaye n’ibindi kandi ntandika hasi iyo imvura iguye ibicuruzwa byanjye imvura inyura hasi ikabyangiza bigatoha”.
Akomeza agira ati: “Uretse no kuba imvura yo hasi inyagira ibyanjye mbabazwa nuko n’iyo hejuru iba yanyagiye igahura n’iyo hasi bikajandama, hari bimwe rero imvura iba yatoheje cyane kuko dusiga dutwikiye tukajya kwiyugamira biba byapfuye tukajugunya, tubabazwa gusa nuko dutanga imisoro ya buri munsi, ariko ntibite ku kababaro kacu, turasaba ko twakubakirwa isoko.”
Undi mu baturage bakorera muri iri soko witwa Nyiranziza Annonciata, akomeza avuga ko basabwa imisoro ariko ntibubake isoko ngo barisakare cyangwa se ngo rizitirwe, kuko abajura n’abo ngo ni bamwe mu bateza umutekano n’igihombo.
Yagize ati: “Iri soko ryacu rirema gatatu mu cyumweru; ariko riremura mu masa sita kubera imvura nabwo nyine biterwa ni uko ikirere cyaramutse, mu bihe by’izuba byo bigera nka sa kumi, ariko izuba naryo riratwangiriza, ubuyobozi burabizi ko iri soko ari ikibazo kandi dutanga n’imisoro”.
Akomeza agira ati: “Ibi rero nanone iyo baje kutubwira ngo dushake za TIN Number, ntabwo twapfa kubyumva kuko mbona iri soko imyaka rimaze dukorera ahantu hadasakaye dusa n’abirengagijwe, wenda iyo badufasha bagashyiraho senyenge bakadufasha gukumira abajura batwiba bakarengera muri iyi misozi tukabura aho tubakura.”
Kuri iki kibazo Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga ko bukizi burimo kugishakira ingengo y’imari mu minsi iri ngo ubuyobozi bwabanje gushyira imbaraga mu kubaka isoko ry’ibiribwa rya Musanze.
Ubuyobozi bugiye gusura iryo soko nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Uwanyirigira Clarisse abivuga.
Yagize ati: “Iki kibazo cy’isoko rya Nyirambundi nacyo turakimenye ndetse kuri ubu tugiye gusura iri soko rya Nyirambundi turi kumwe n’abatekinisiye turebe icyakorwa ndetse dushake n’abafatanyabikorwa, kuri ubu turi mu bikorwa byo kubaka ubwiherero ku masoko atabugira.”
Iri soko rya Nyirambundi rihurirwamo n’abantu bo mu Mirenge ya Muko- Kimonyi- Muhoza, rihurirwamo n’abantu basaga 1000 ku munsi.

