Hakumirwa hakanarwanywa ruswa mbere y’uko habaho guhana_ Hon Mukama

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 25, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Umuvunyi Wungirije Ushinzwe Gukumira na Kurwanya Ruswa Hon. Mukama Abbas yavuze ko icyiza mu gukumira no kurwanya ruswa byakorwa hakiri kare bitarinze kugera ku bihano.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Nzeri 2024, ubwo abari muri Komite zo gukumira no kurwanya ruswa bahugurwaga n’Urwego rw’Umuvunyi uko batahura ahari ibyuho bya ruswa mu nzego bakoramo.

Umuvunyi Wungirije Ushinzwe Gukumira na Kurwanya Ruswa Hon. Mukama Abbas yavuze ko Komite zo kurwanya ruswa zifite akamaro mu gukumira ruswa, kandi mu gihe zikoze icyo zishinzwe byafasha u Rwanda kugera ku ntego rwihaye yo kuba mu myanya itanu ya mbere mu bihugu birwanya ruswa ku Isi mu 2050.

Yagize ati: “Muri izo ngamba, turasaba buri rwego mu Rwanda gushyiraho komite zo kurwanya ruswa tugakumira hakiri kare mbere y’uko habaho guhana.”

Hon. Mukama yamvukanishije ko mu nzego zitandukanye hakiri ibyuho bya ruswa birimo ruswa ishingiye ku gitsina icyenewabo, gukoresha nabi umutungo wa Leta n’ibindi.

Ati: “Ibyo rero utabirwanyije hakiri kare ntacyo twazageraho kandi twihaye intego nk’igihugu ko mu 2050 u Rwanda ruba ruri mu bihugu bitanu ku Isi birwanya ruswa.”

Yasabye ko hatangwa amakuru ku hagaragara ibyuho bya ruswa.

Ati: “Ni yo mpamvu dusaba inzego zose mu byuho babona batange amakuru. Urwego rudashyiraho komite zo kurwanya ruswa itegeko ritwemerera kurusbira ibihano.”

Yavuze ko amafaranga y’imisoro y’Abanyarwanda 65% ari yo ajya mu isanduku y’Igihugu bityo ntawakwihanganira abayanyereza.

Kamili Athanase umukozi mu Rwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), umwe mu bahuguwe bagize Komite zo kurwanya ruswa mu bigo bakorera, yavuze ko ayo mahugurwa ari ingenzi kuko abafasha gutahura ahari ibyuho bya ruswa.

Yagize ati: “Twamenye gutandukanya ruswa n’ikitari ruswa, babidusobanuriye. Urugero nko mu icungamutungo hakaba havugwa nk’itangwa ry’amasoko muzi ko hari igihe haba nk’ibihuha. Twafata umwanya wo kuganira ngo ese koko ni ruswa, ese nti byaba bya bindi bituruka ku nzangano kuko na byo bibaho.”

Izo komite zo kurwanya ruswa ziri mu bigo bitandukanye byaba ibya Leta n’iby’abikorera na NGO, zifite inshingano zo kugenzura ahari ibyuho bya ruswa.

Mu rwego rwo gukumira no kurwanya ruswa kandi hanashyizweho Inama Ngishwanama zo gukumira no kurwanya ruswa n’Akarengane kuva ku Murenge kugera ku Rwego rw’Igihugu.

Abagize Inama Ngishwanama ku rwego rw’Igihugu barimo Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano, ari na we muyobozi wayo; Minisitiri ufite ubutegetsi bw’Igihugu mu nshingano, akaba Umuyobozi Wungirije wayo,Umuvunyi Mukuru, akaba Umwanditsi wayo , hari Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga; Umushinjacyaha Mukuru; Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera na Perezida w’Imiryango itari iya Leta.

Inama Ngishwanama ku rwego rw’Umujyi wa Kigali igizwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Umuyobozi wayo, uhagarariye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, Umuyobozi Wungirije wayo; Abayobozi Nshingwabikorwa b’Uturere tw’Umujyi wa Kigali, uhagarariye Urugaga rw’Abikorera ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, n’uhagarariye imiryango itari iya Leta ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, akaba umwanditsi wayo.

Inama Ngishwanama ku rwego rw’Akarere igizwe n’Umuyobozi w’Akarere, akaba Umuyobozi wayo; uhagarariye Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha ku rwego rw’Akarere akaba umuyobozi Wungirije wayo; uhagarariye Urugaga rw’Abikorera ku rwego rw’Akarere; uhagarariye imiryango itari iya Leta, Umwanditsi wayo ni Umuhuzabikorwa w’Inzu y’Ubufasha mu by’Amategeko.

Inama Ngishwanama ku rwego rw’Umurenge igizwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge akaba Umuyobozi wayo; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge ni Umuyobozi Wungirije wayo; uhagarariye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ku rwego rw’Umurenge uhagarariye Urugaga rw’Abikorera ku rwego rw’Umurenge; uhagarariye imiryango itari iya Leta ku rwego rw’Umurenge, Umwanditsi wayo, uhagarariye Komite y’Abunzi ku rwego rw’Umurenge, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari tugize Umurenge.

Mu kurwanya ruswa, u Rwanda ni urwa 49 ku Isi, rukaba urwa 4 muri Afurika, rukaza ku mwanya wa mbere mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 25, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE