Sudan y’Epfo: Inyeshyamba zatwitse imodoka umwe arapfa 8  barakomereka

  • KAMALIZA AGNES
  • Nzeri 25, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Umuvugizi w’Ingabo muri Sudan y’Epfo Maj Gen Lul Ruai Koang, yatangarije BBC ko umutwe w’inyeshyamba watwitse imodoka umuntu umwe arapfa, umunani barakomereka mu gihe abandi baburiwe irengero bikaba bikekwa ko bashimuswe.

Iyi modoka yatwikiwe mu muhanda munini uherereye mu majyepfo y’Umurwa Mukuru, Juba, ku wa Kabiri ubwo yerekezaga i Kampala muri Uganda.

Maj Gen Koang yashinje iki gitero umutwe w’inyeshyamba, National Salvation Front (NAS), ko ari wo wihishe inyuma y’icyo gitero cyahitanye umuturage umwe wa Uganda.

Izi nyeshyamba kandi ngo ziyobowe na Gen Thomas Cirilo Swaka, zikorera mu Turere two mu majyepfo ya Juba, ndetse no mu tundi Turere twa Leta ya Ekwatoriya.

Ariko nanone mbere gato Umuvugizi w’Ingabo yari yatangarije Radio Tamazuj ko abasirikare boherejwe mu gace igitero cyabereyemo, babanje kurwana n’abitwaje intwaro ndetse ngo hanabayeho ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi ku muhanda uhuza Juba n’Umujyi wa Nimule bihana imbibi.

Nubwo hagiye hasinywa amasezerano y’amahoro kugira ngo intambara ihagarare muri Sudani y’Epfo, umutekano muke uracyari wose mu bice bitandukanye by’Igihugu.

NAS ntakintu yigeze itangaza kuri iki gitero cyagabwe ku modoka kandi mu mwaka wa 2018 yanze gushyira umukono ku masezerano y’amahoro.

Muri Kanama 2022, abagenzi 11 barimo abo muri iki gihugu n’abandi  b’Abagande barishwe  ubwo imodoka yabo yaterwaga n’abantu bitwaje intwaro batamenyekanye.

Umwaka wawubanjirije kandi ababikira biciwe mu muhanda ubwo berekezaga  i Juba.

  • KAMALIZA AGNES
  • Nzeri 25, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE