Kwagura Pariki y’Ibirunga bizatwara asaga miliyari 406 Frw

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nzeri 25, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko umushinga wo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga uzatwara amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 406 (miliyari 300 z’Amadolari y’Amerika).

Ni umushinga ukiri mu nyigo, uzamara imyaka 10, ukazakorwa hagamijwe guteza imbere abaturage baturiye Pariki no kubungabunga ubuzima bw’inyamaswa zirimo by’umwihariko ingagi.

Byakomojweho uyu wa Gatatu tariki ya 25 Nzeri 2024, mu kiganiro RDB yagiranye n’abanyamakuru cyo gutegura ibirori byo Kwita Izina abana b’ingagi ku nshuro ya 20.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubukerarugendo no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima Kageruka Ariella, yavuze ko uko hongerwa ubuso binafasha kubungabunga ibidukikije.

Yagize agize ati: “Ni gahunda ifite agaciro kagereranyije k’amadolari y’Amerika miliyoni 300 (asaga miliyari 406 z’amafaranga y’u Rwanda) azagenda ashyirwa mu bikorwa bitandukanye birimo kwagura, kuzahura urusobe rw’ibinyabuzima kuko ahantu hahoze ibikorwa by’iterambere hagomba gusubizwa uko hahoze. Turavuga ingagi ariko si zo gusa hari n’izindi nyamaswa. Dusanga muri iyo pariki uko tubikora twongera amashyamba ni na ko turinda ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere”

Kageruka kandi yavuze ko iyo gahunda yo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibiruga ari intego ya Leta y’u Rwanda yo guhindura imibereho y’abaturage.

Ati: “Gahunda yo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ikaba iy’icyitegererezo, igamije mbere na mbere guteza imbere imibereho y’abaturage mbere y’uko duhindura imibereho y’ingagi.”

Uwo muyobozi yumvikanishije ko icyatumye habaho iyo gahunda yo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ari uko hakozwe ubugenzuzi bugaragaza ko nta gikozwe ingagi zishobora kugabanyukamo ntizikomeze gutanga amadovize uko bikwiye.

Yagize ati: “Habayeho inyigo zigaragaza ko hari ubucucike muri Pariki y’Ibirunga, bigaragaza ko mu gihe kiri imbere ibyo tuvuga ngo ingagi ziriyongera ziratanga amadovize ahubwo zizagenda zikendera tugasubira aho twahoze mu myaka irenga 30 ishize.

Bityo rero, tukaba twarabonye ko kubungabunga ibidukikije bitanga umusaruro mu bukungu bw’igihugu, aho Pariki ziherereye, ndetse no mu buzima bwa buri munsi bw’umuturage uturiye Pariki y’igihugu.”

Kageruka yavuze ko iyo gahunda yo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ikazakorwa habanje kuganiriza abaturage ari bo bagenerwabikorwa, kuko ari bo ba mbere bagomba kungukira mu kubungabunga ibidukikije.

RDB ivuga ko muri uwo mushinga mu gishushanyo mbonera harimo kubakira abazaba bimuwe aho hagiye gukorerwa ukwagura pariki, ndetse abandi bahabwe imirimo n’ibikorwa remezo byo kubateza imbere.

Uwo mushinga uzakorwa na Banki y’Isi, izagira uruhare mu kubaka icyiciro cya mbere cyawo, ikazafatanya n’ibindi bigo mpuzamahanga n’ibyo mu Rwanda bikorana na Guverinoma y’u Rwanda.

Biteganyijwe ko iyo Pariki y’Ibirunga nimara kwagurwa ingagi ziziyongera ku kigero kiri hagati ya 15% na 20% bijyana no kuba imfu z’abana b’ingagi zizaba zaragabanyutse ku kigero cya 50%, kuko ubusanzwe uwo muryango w’ingagi wiyongera ku kigero cya 26% buri myaka itanu.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nzeri 25, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE