Hagiye gukorwa ibarurishamibare ku makuru atangwa ku ikoranabuhanga mu Rwanda

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), kiri kureba uburyo hakusanywa amakuru atangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga arimo atangirwa kuri Mobile Money, aya banki, imbuga nkoranyambaga, ubutumwa bugufi, kugira ngo ajye yifashishwa mu igenamigambi ry’Igihugu ndetse afashe mu gufata ibyemezo.
NISR ivuga ko ubu buryo bwo gukusanyiriza amakuru y’ikoranabuhanga hamwe ari bushya ariko buzafasha abashakashatsi, n’Igihugu kuyabyaza umusaruro hashingiwe ku byayavuyemo.
Ibi ni ibyagarutsweho mu Nama Mpuzamahanga Nyunguranabitekerezo y’iminsi itatu uhereye kuri uyu 25 Nzeri 2024, yahuje NISR na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AFDB) abikorera, sosiyete sivile n’abandi.
Ivan Murenzi, Umuyobozi Mukuru wa NISR, asobanura ko ari ingenzi gukusanya amakuru atangwa n’ikoranabuhanga.
Ati: “Turi kureba uko twakorana n’abikorera, Leta n’abashakashatsi kugira ngo tumenye uko ayo makuru dushobora kuyakusanyiriza hamwe akabyazwa umusaruro, kandi agacungwa neza kugira aba afite ibintu by’ingezi biyujuje kugira ngo akoreshwe yizewe.”
Murenzi agaragaza ko mu gihe hakusanyijwe amakuru ya ihererekanya r’amafaranga mu gihugu hose, ibikorerwa ku mbuga nkoranyambaga, afatwa hakoreshejwe ibyogajuru, ndetse n’ayandi bizafasha kumenya uko ubukungu bw’Igihugu bwaguka ndetse andi abe yagira uruhare mu gufata ingamba.

Ati: “Amakuru atangwa na Mobile Money azafasha kumenya uburyo ubukungu bw’Igihugu bugenda bwaguka. Hamwe nandi yose uyashyize hamwe uba uhuje amakuru menshi kandi nk’ibigo bya Leta bishobora kuyahuza kandi haba hongerewe gusobanukirwa neza ibijyanye n’ubukungu.”
Yongeyeho ko ibi ari ibintu bitamenyerewe mu gihugu bisaba kubaka ubumenyi, kandi NISR imaze imyaka ine yubaka ubumenyi kuko hashyizweho itsinda ishinzwe amakuru ndetse baranahuguwe ku buryo hari abakozi bari kwimenyereza uko bakoresha ayo makuru.
Dr. Babatunde Samson Omotosho, Umuyobozi w’Ibarurishamibare muri Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AFDB) avuga ko kumenya amakuru bizafasha gufata ibyemezo ariko bishobora kuba imbogamizi mu gihe atakoreshwa mu nyungu z’abaturage ari na yo mpamvu hakenewe ubufatanye.
Ati: “Igihari ni ukumenya abatanga amakuru n’uburyo akoreshwa iyo ushoye amafaranga meshi mu gukusanya amakuru no kuyasesengura ntuyakoreshe mu nyungu z’abaturage ni ikibazo, ni yo mpamvu dushaka gufatanya nabandi tukareba uburyo ayo makuru yabyazwa umusaruro.”
Yongeyeho ko intego ya AFDB, ari ugufasha ibihugu by’Afurika kubaka ubushobozi mu rwego rwo gukusanya amakuru y’ingenzi kandi afite akamaro kandi ko atangirwa ku ikoranabuhanga yatuma umugabane w’Afurika wubaka iterambere rirambye.
Uretse aya makuru y’ibarurishamimabare atangirwa ku ikoranabuhanga agiye gukusanywa, hari n’andi NISR isanzwe ikora mu ngeri zitandukanye zirimo ubukungu, ubuzima, uburezi, imibereho myiza n’ayandi menshi.