‘Kwita Izina’ yahanze imishinga isaga 1 108 y’agaciro k’asaga miliyari 12 Frw-RDB

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 25, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatanaje ko mu myaka isaga 19, Umuhango wo ‘Kwita Izina’ abana b’ingagi, bitangijwe, hamaze guhangwa imishinga 1 108, ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ka miliyari 12 na miliyoni zisaga 865.

RDB ivuga ko   iyo mishinga yatewe inkunga n’ibikorwa by’ubukerarugendo, ikaba yarashowe mu bikorwa by’ubuvuzi, amashuri, ibikorwa by’ubucuruzi no kugeza amazi ku baturage.

Byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Nzeri 2024, mu kiganiro Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwagiranye n’abanyamakuru gitegura Umunsi wo Kwita Izina ku Nshuro ya 20, ukazaba tariki ya 18 Ukwakira 2024.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ubukerarugendo muri RDB, Michaëlla Rugwizangoga, yavuze ko kuva umunsi wo kwita izina watangira 10% by’amafaranga aturuka mu bikorwa by’ubukerarugendo ashorwa mu bikorwa biteza imbere abaturage.

Yagize ati: “Kuva Kwita Izina byatangira mu 2005, 10% by’amafaranga ava mu bikorwa bya Pariki zose z’Igihugu, ashorwa mu bikorwa biteza imbere abaturage, harimo kubaka amashuri, imihanda, ibitaro ndetse n’indi mishinga minini”.

Yavuze ko binyuze muri uko gufasha abaturage byatumye bamenya kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ndetse no kurinda ingagi zo birunga n’inzi nyamaswa.

Michaëlla Rugwizangoga yumvikanishije ko muri uyu mwaka Kwita Izina bizaba ari ibirori bidasanzwe aho bizaba bibaye ku nshuro ya 20, umuhango uzabera mu Kinigi muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, yavuze ko ibikorwa by’ubukerarugendo muri iyi Ntara bikomeje guteza imbere Uturere by’umwihariko aka Musanze.

Yagize ati: “Kuva mu mwaka wa 2005, hamaze gutangizwa imishinga isaga 659, ikaba ifite agaciro k’asaga miliyari 5 na miliyoni 160, iyo mishinga ikaba yarateye inkunga.”

Mugabowagahunde yavuze ko 50% by’iyo mishinga yashomwe mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, mu gihe 35% yashowe mu kubaka ibikorwa remezo birimo amashuri kubakira abatishoboye, kubagezaho amazi meza n’amavuriro.

RDB itangaza ko kuva umuhango wo Kwita Izina watangira abana b’ingagi bagera kuri 395 ni bamaze guhabwa amazina.

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere mu Rwanda, RDB, rugaragaza ko mu mwaka ushize wa 2023 u Rwanda rwinjije miliyari zisaga 831 z’amafaranga y’u Rwanda (miliyoni 620 z’amadolari ya Amerika) mu rwego rw’Ubukearugendo zingana n’izamuka rya 36% ugereranyije na Miliyoni 500 z’Amadorali ya Amerika uru rwego rwari rwinjije mu 2022.

Mu mwaka wa 2023 kandi u Rwanda rwasuwe na ba mukerarugendo basaga miliyoni 1.4 baje kwisurira ibyiza nyaburanga birutatse harimo n’ingagi zo mu Birunga.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 25, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE