PSF yagaragaje ingaruka y’isenywa rya Sitasiyo za Lisansi

Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, rwavuze ko ibikorwa by’ishoramari bikwiye kugenzurwa ariko ntihagire ubihutarizwamo.
Byagarutsweho mu kiganiro ‘Waramutse Rwanda’ cya RBA kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Nzeri, aho kibandaga ku kajagari kari mu myubakire ya Sitasiyo za Lisansi.
Ubugenzuzi bwakoze mu minsi ishize, bwerekanye ko mu Mujyi wa Kigali, hari Stations za Lisansi 19 zigomba gusenywa kuko zitujuje ibisabwa.
Ku ikubitiro, mu minsi 60 uhereye ku itariki ya 4 Nzeri 2024, icyenda muri zo zigomba gusenywa na benezo, mu gihe umwaka utaha hazasenywa 10.
Izigomba gusenywa, ni Sitasiyo za Engen imwe iri kuri Poids Lourd n’izindi ebyiri ziri ku Giticyinyoni; harimo ebyiri za SP zirimo imwe iri Rwandex n’indi iri mu Rugunga.
Iya Rubis iri ku Giticyinyoni, iyitwa Maxi iri ahazwi nka Poids Lourd ahahoze Car Wash, Lake Petroleum iri ku muhanda ugana i Rusororo n’iyahoze yitwa Hashi iri ku Kinamba ugana ku Gisozi.
Hunde Walter, Umuvugizi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, yavuze ko bakwiye kubikorana ubushishozi bityo bakareba uburyo bikorwa ntawe uhungabanye.
Kuri we avuga ko inyito yahawe izi Sitasiyo ko ziri mu kajagari atari ko bimeze mu gihe Sitasiyo yubakwa ku muhanda, ahantu hagaragara atari ukuvuga ngo ni inyuma y’indi nzu.
Akomeza agaragaza ingaruka zizabaho nyuma yo gusenya Sitasiyo za Lisansi.
Ati: “Hari 9 zigiye gusenywa, uhita wumva ko hari umushoramari ugiye kuhazaharira aho nk’abikorera twemera ko ukurikije uko igihugu kigenda gitera imbere, igikorwa gishobora gusimbura ikindi mu rwego rw’iterambere atari ukuvuga ngo ndasubira mu iterambere, ibyo turabyemera ahubwo noneho tukareba ngo ese birakorwa gute, njye wari uhasanzwe biragenda gute, ikindi gikorwa kigiye kuza kugira ngo gisumbure icyanjye biragenda bite, aho rero niho twebwe dutekereza utuntu twinshi kuri wa mushoramari.
Hari igihe unamusenyera ariko ukaba uteje ubukene ku ucuruza amafaranga, ukaba uteje ubukene kuri wa muturage wahanyweraga na we bimusaba ko ahindura inzira.”
Urugaga rw’Abikorera rutangaza ko hari umushoramari washoyemo amafaranga ndetse harimo n’aya banki.
Agira ati: “Nimvuga na banki mpita ngera ku ngaruka banki ifite ku watanzemo amafaranga igihe kirekire ari yo njye nagurijwe, aho rero ni yo mpamvu dukwiye kubifatana ubushishozi tukareba buryo ki bikorwa mu buryo natwe uhungabanye.”
Habyarimana Justin says:
Nzeri 26, 2024 at 1:21 amNgewe ndumva ,uwubatse station ntakosa afite kuko yasabye ibyangombwa abihabwa ninzego zibishinzwe
None bibaye akajagari gute?