Abanyagatsibo babona inyungu mu kurengera ibidukikije

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 25, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Abaturage bo mu Murenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, bavuga ko kurengera ibidukikije babona inyungu yabyo nko kubungabunga ubutaka bahingaho.

Babigarutseho ku mugoroba w’ejo ku wa Kabiri tariki 24 Nzeri, mu Nteko y’abaturage mu Murenge wa Gitoki yahuriranye n’ubukangurambaga bwo kurengera no kubungabunga ibidukikije.

Ni ubukangurambaga bwatangijwe n’Umuryango w’Urubyiruko uharanira Uburenganzira bwa Muntu n’Iterambere (AJPRODHO-JIJUKIRWA) mu mushinga ukurikirana amakuru ugakora n’ubuvugizi kuri Politiki za Leta (PMA) uterwa inkunga n’Umushinga Norwegian People’s Aid (NPA). 

Ubukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti ‘Turengere kandi tubungabunge ibidukikije, tugire Ubuzima bwiza.’

Mbonyumuvunyi Jean Damascène utuye mu Kagari ka Nyamirama mu Murenge wa Gitoki, avuga ko ibidukikije bifite akamaro kuko bituma bahumeka umwuka mwiza.

Agira ati: “Ibidukikije twe tubyumva cyane ariko hari igihe ikirere kigera kikanga ku rundi ruhande twakabaye dutera ibiti cyane aho dutuye, ahari ubutaka budatuwe nko mu bisigara bya Leta na handi.”

Ibiti bibagabanyiriza ibyago byo gusenyerwa n’umuyaga ndetse n’amazi ashobora gutwara ubutaka bahinga.

Kurengera ibidukikije kuri we avuga ko ari ukwirinda ba rutwitsi no kudatwika ibyatsi byo mu murima.

Ati: “Ibyatsi byo mu murima batubwiye ko twabirunda noneho mu gihe cy’ihinga ritaha bikaba byaravuyemo ifumbire. Naho kubitwika, ni ugutwika inshuti z’umuhinzi kandi na zo nib imwe mu bidukikije.”

Kamariza Vestine avuga ko azi ko ibidukikije ari ugutera ibiti biterwa ku mirima kugira ngo amazi y’imvura adatwara ubutaka mu gihe yaba iguye.

Agira ati: “Ibidukikije biduha inkwi tugacana, kubazamo imbaho zigakingishwa inzugi, ikindi ibidukikije uko mbyumva birinda imirima kugira ngo itagenda.”

Kuri we aramutse abonye uwangiza ibidukikije birimo n’inshuti z’umuhinzi, avuga ko yamubuza akamubwira ko arimo kwangiza ibituma abantu bagira umwuka mwiza.

Nsengiyumva Emmanuel usanzwe ari umujyanama w’ubuzima mu Murenge wa Gitoki, asaba abaturage gutandukanya ibintu bibora n’ibitabora.

Ati: “Amacupa y’ibyuma cyangwa pulasitiki bigashyirwa ukwabyo hanyuma n’imyanda ibora igashyirwa ukwayo kugira ngo izaduhe ifumbire.”

Manyunzwe Pierre Claver, inzobere mu buhinzi, asobanura ko ibidukikije ari urusobe rw’ibinyabuzima, ibifite ubuzima n’ibidafite ubuzima bituma umuntu abasha kubaho akabona ibimutunga.

Bimwe mu bigize ibidukikije harimo udusimba dutoya (inshuti z’abahinzi), inyoni, inka, ibimera, abantu n’ibindi.

Avuga ko abantu bafite uruhare mu kurengera ibidukikije akaba ari na bo bashobora kubyangiza.

Serwakira ni kimwe mu ngaruka zo kutarengera ibidukikije bityo ikaba inkomoko yo guteza isuri.

Agaragaza ko isuri ari uburyo ubwo ari bwo bwose buvana ubutaka aho bwari buri bukabujyana ahandi.

Ati: “[…] kandi isuri igatangira igihe imvura iguye, igihe igitonyanga cya mbere cyikubise ku butaka. Iyo igitonyanga cyikubise ahantu hatari ibyatsi mbere yo gutemba habanza gucukuka, hamara kunywa huzuye agatemba isuri igatangira.”

Manyunzwe asaba abaturage gutera igiti aho bagitemye ndetse anereka abahinzi ko gutema ibihuru bagamije kuhahinga imyaka atari ukwangiza ibidukikije.

Mutesi Rosette, umukozi wa AJPRODHO-JIJUKIRWA mu mushinga ukurikirana amakuru ugakora n’ubuvugizi kuri Politiki za Leta (PMA) uterwa inkunga n’Umushinga Norwegian People’s Aid (NPA), yabwiye Imvaho Nshya ko umushinga w’ubukangurambaga bugamije kurengera ibidukikije ukorerwa mu Turere twa Kirehe, Ngoma, Kayonza, Gatsibo na Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba.

Asobanura ko ikigamijwe ari ukwigisha abaturage uburyo babungabunga ibidukikije.

Ati: “Niba umuturage yashoboraga guhinga ibihingwa bitavanze n’ibiti azungukira byinshi muri ubu bukangurambaga yumve ko ibiti bivanzwe n’imyaka bidatera isuri.”

Ibi ngo bituma isuri idatwara ya fumbire ye, ubutaka bwe na wa musaruro akawubona.

Akomeza agira ati: “Ubu bukangurambaga babuhuje n’igihe cy’ihinga kugira ngo abaturage bashobore kubyumva vuba.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gitoki busaba abaturage kudatema amashyamba no kuyangiza kuko ngo ari kimwe mu bikorwa byangiza ibidukikije.

Rugengamanzi Steven, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Gitoki, akebura bamwe mu baturage bigabiza amashyamba ya Leta arimo pinusi ndetse bagatema n’ayabo ariko ubuyobozi bwabibabuza bakumva ko ngo byakomeye.

Ati: “Ubundi kera nta muntu wajyaga arya ibya Leta ahubwo abategetsi baryaga ibya rubanda none ubungubu kubera ko umuturage ari ku isonga namwe musigaye mufata ibya Leta, imisozi mukayadukira mukajya gutema ibiti.”

Avuga ko igihugu cyashyizeho icyerekezo cyo kurengera ibidukikije kandi bikabungwabungwa.

Mu rwego rwo guteza imbere no kurengera ibidukikije, Akarere ka Gatsibo katangije gahunda yiswe ‘Gatsibo igwije imbuto’.

Ku ikubitiro muri gahunda ya Gatsibo igwije imbuto, mu Karere ka Gatsibo hatewe ibiti by’imbuto ziribwa bigera ku bihumbi 38.

Mu myaka 40 kugeza mu 1996 imibare yagaragazaga ko u Rwanda rwatakaje amashayamba yarwo kugeza ku kigero cya 65% bigizwemo uruhare n’isuri, gukoresha nabi ubutaka, gutema amashyamba n’ibindi.

Binyuze muri gahunda zitandukanye zigamije imibereho myiza y’abaturage, u Rwanda rwakoze umurimo ukomeye mu gutunganya ibishanga byangiritse, gutera amashyamba n’ibindi ku buryo uyu munsi 30.4 % by’ubutaka bw’igihugu buteweho amashyamba, ni ukuvuga hegitari 724,695.

Mu 2022 kandi u Rwanda rwinjiye muri gahunda y’ubufatanye mu kwimakaza ubukungu butangiriza ibidukikije izwi nka Partnership for Action on Green Economy (PAGE).

Ni gahunda yo kwihutisha gahunda y’u Rwanda y’uko mu 2030 ruzaba rufite ubukungu bugereranyije no kuba mu 2050 ruzaba ruri mu bihugu bikize.

Izo ntego kandi zikagerwaho ibidukikije bibungabunzwe aho mu 2030 ruzaba rwaragabanyije hafi 38% by’imyuka yanduye rwogereza mu kirere mu gihe mu 2050 nta na mike ruzaba rwohereza.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 25, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE