Yatangiriye ku bihumbi 70 Frw none yinjiza miliyoni 3 Frw ku kwezi

Mukarwego Clementine uvuga ko yatangiriye ku bihumbi 70 by’Amafaranga y’u Rwanda ubu akaba yinjiza amafaranga y’u Rwanda miliyoni 3 ku kwezi, avuga ko yafashijwe no gutinyuka no kwiha intego.
Aganira na Imvaho Nshya umubyeyi wo mu Karere ka Karongi Umurenge wa Rubengera, Akagari ka Kibirizi, wahawe izina rya Mutimamwiza, yavuze uburyo yabayeho mu buzima bubi ariko kubera kwiha intego akaba yarigize.
Yagize ati: “Navukiye mu muryango ukennye cyane, maze kumenya ubwenge nsanga nderwa na nyogokuru na sogokuru kuko ababyeyi banjye bapfuye ndi muto. Nakomeje kubaho gutyo, maze kumenya ubwenge nkajya mu mirima y’abandi gushakamo ibishyimbo babaga basize inyuma (guhumba), nyuma yo kubihumba nabitwaraga ku isoko babigura nkarangura udusambaza nkatugurisha tukabona ubuzima bw’uwo mwanya.”
Yakomeje agira ati: “Ubuzima bwarakomeje burandya nk’umwana wariho muri ubwo buzima bugoye nkakomeza guca inshuro nirwanaho kuko numvaga ko gukora cyane hari icyo bizangezaho, ibyo bikampa imbaraga.”
Avuga ko yaje gushaka umugabo, nawe akaza gupfa, akajya i Kigali ari naho hamuhaye intangiriro y’ubuzima afite kugeza ubu.
Ati: “Naje gushaka umugabo, arapfa ansigira umwana umwe nkajya natisha akarima kamwe nkashyiramo utuntu ariko tukanga kwera.
Nagumye muri ibyo noneho nyuma hadaciye kabiri nza guhura n’umuntu wo ku ivuko, anjyana i Kigali, ntangira kumukorera muri resitora ye ndi no kwigiramo kubera intego nari mfite yo kuzagira icyo nigezaho.”
Yakomeje agira ati: “Mu 1998 ni bwo nafashe umwanzuro wo kwikorera kuko nari mfite amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 70 nizigamiye. Muri uwo mwaka natangiye gukora ariko ntangira ndi umuntu ushaka ibyo kurya by’uwo mwanya.
Mu mafaranga y’u Rwanda 70 000 nakuyemo ibihumbi 35Frw nkodeshamo amezi 5 inzu idahenze yo gucururizamo resitora ubundi nkoresha asigaye mu guhaha n’ibindi ariko urumva ko byari bike.
Ati: “Nashatse udusafuriya iwacu, n’udusahane mpahisha ayo nari mfite ntangirira kuri duke. Ubwo rero nahise nigira inama yo gukoresha icyapa kinini gishyirwa ku muhanda, nkagura nk’ibilo bibiri umuceri, nkamanyuza igitoki, mbese mpera kuri duke cyane ariko ku bw’amahirwe tukagurwa.”
Mukarwego yahawe izina rya Mutimamwiza
Mu bucuruzi bwe kubera uko yitaga ku bamugana baje kumuhimba izina Mutimamwiza.
Yagize ati: “Muri uko gukorera mu buzima bugoye ndangura duke, nakoresheje ubwenge bwo kwakira abantu neza, kuko inaha hari benshi, uje wese nkamwakira, nkateka neza, mbese ngira umwihariko wo kubagaragariza urugwiro n’impuhwe.”
Yongeyeho ati: “Kubera ubuzima bubi nanyuzemo sinihanganiraga kubona umuntu ushonje. Hari ubwo umuntu yazaga nkabona arababaye kandi nta mafaranga afite nkamuha ibyo kurya, ubwo uko agiye yishimye Imana ikampa umugisha ariko nawe agatanga ubuhamya bwiza. Ni uko navuga nagiye nzamuka bambatiza Mutimamwiza kugeza ubu ahantu hose ni ryo nitwa.”
Mukarwego avuga ko gutekereza kure yagannye ibigo by’imari yagura ubucuruizi bwe, agura ikibanza, yubakamo inzu ndetse n’amacumbi.
Ati: “Nakomeje gukora ari nako nzigamira, naje kwiyambaza ikigo cy’imari mfata inguzanyo y’amafaranga make nyikoresha neza, ku buryo kugeza ubu nubatse inzu hano mu mujyi ifite agaciro ka miliyoni 80 na Resitora. Mfite abakozi bagera kuri 20 mpemba buri kwezi ndetse nkaba nshobora kwinjiza miliyoni zigera kuri 3 Frw, uko ukwezi gushize ziva mu macumbi yanjye, resitora no mu tundi dukorwa duto duto ngenda nkora.”
Yakomeje agira ati: “Ibyo byose biva mu gukora cyane, kugira icyerekezo no gukoresha amahirwe Leta iduha nk’abikorera by’umwihariko abagore kandi ndateganya kubaka inzu igeretse nkashyiramo amacumbi na resitora iri ku rwego rwiza.”
Umwe mu bakozi ba Mukarwego Clementine utifuje ko imyirondoro ye ijya hanze, yabwiye Imvaho Nshya ko ubuzima abayemo abukesha umukoresha we.
Ati: “Ubuzima mbayemo mbukesha ‘Boss’ wanjye, uriya mubyeyi ampemba neza nanjye nkabasha kubaho nteganyiriza ejo hazaza kuko biri no mu byo atwigisha. Tumaranye igihe ni imfura kandi atubera urugero rwiza”.
Undi yagize ati: “Afite ubucuruzi butandukanye hafi ya bwose bwibanda kuri resitora n’amacumbi, dukora akazi ke neza nawe akaduhemba neza. Ikintu maze ku mwigiraho ni ugukora cyane.”
Umuturage uturiye hafi y’aho afite amacumbi mu Karere ka Karongi, Umulisa Marie Melissa yagize ati: “Rimwe na rimwe mpaca inshuro, tumwita Mutimamwiza kuko ntabwo tuzi izina rye kuko aradufasha cyane”.
Mukarwego Clementine avuga ko inama atanga umunsi ku munsi iba igamije gusaba abari n’abategarugori kwitinyuka bagakora bakiteza imbere kuko na bo bashoboye.
Leta y’u Rwanda isaba urubyiruko, abari n’abategarugori gukora bakiteza imbere mu rwego rwo kwigira.
Leta kandi yashyize imbaraga mu bumenyi ngiro no kwihangira imirimo kugira ngo buri wese azabashe gukora atange n’akazi ku bandi by’umwihariko muri gahunda y’Igihugu y’iterambere y’imyaka itanu ya NST2 izageza mu 2029.

