Ngororero: Hakenewe guhindura imyumvire mu kurwanya igwingira

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nzeri 24, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Akarere ka Ngororero ni kamwe mu twagaragayemo igwingira ryari hejuru ya 50%, ariko uko hagiye hakorwa ubukangurambaga ndetse na gahunda zihamye zo kurandura igwingira, imyumvire y’abaturage mu kurwanya igwingira yarahindutse riragabanyuka, gusa ni gahunda igikomeza.

Kuri uyu wa Kabiri ni umunsi wa 2 igikorwa cyo kwizihiza icyumweru cyahariwe kwita ku mirire cyakorewe mu Murenge wa Nyange aho abaturage bongeye gukangurirwa kurwanya imirire mibi bagaburira abana indyo yuzuye.

Insanganyamatsiko iragira iti: “Gaburira umwana indyo yuzuye iboneka aho utuye. “

Igikorwa cyaranzwe no kwibutsa abaturage uburyo bita ku murima w’igikoni, gupima abana ibilo n’ibizigira no kubagaburira indyo yuzuye.

Hifashishijwe ikinamico, indirimbo n’imbyino z’abahanzi batandukanye; hatanzwe ubutumwa butandukanye bukangurira imiryango kwita ku mirire y’abana bahabwa igi rimwe ku munsi.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngororero ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukunduhirwe Benjamine yongeye kwibutsa ko ari inshingano za buri wese kurwanya imirire mibi.

Yagize ati: “Ndabibutsa ko kurwanya igwingira mu bana ari ukurwanya imirire mibi kandi ko ari inshingano ya buri wese.”

Yasabye abaturage kwirinda icyo ari cyo cyose cyaba imvano y’igwingira, ahubwo abana bagategurirwa indyo yuzuye.

Yagize ati: “Zimwe mu nzitizi zibangamira gahunda yo kugaburira abana indyo yuzuye zigomba kuva mu nzira nk’amakimbirane mu ngo, ubuharike, gusesagura umutungo, gutwara inda zitateganijwe n’ibindi.”

Mukunduhirwe yagarutse ku ntambwe Akarere kamaze gutera mu kurwanya imirire mibi (kavuye kuri 50,5% ubu kageze kuri 24,7%) asaba ko iyo ntambwe itasubira inyuma.

Umubyeyi witwa Nyirajyambere yavuze ko kurwanya imirire mibi mu bana bishoboka iyo umuryango ushyize hamwe kandi ko bizafasha kwesa imihigo yo guhangana n’imirire mibi.

Yagize ati: “Kurwaza igwingira, si uko ibiryo byabuze, ahubwo iyo umuryango utumvikana ngo ugene ahazaza, buri wese asa n’uwirebaho, rimwe na rimwe ugasanga urugo rutagombye Kurwaza igwingira.

Gatera Pierre we yavuze ko akenshi igwingira ridaterwa no kubura ibiryo, ahubwo biterwa no kutabitegura neza.

Ati: “Ino ibiryo birahari, igwingira rituruka ku kuba bamwe baba batazi gutegura indyo yuzuye, abahugira mu nzoga, imiryango irimo amakimbirane n’ibindi. Gusa bigenda bigabanyuka kubera ubukangurambaga bukorwa.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngororero ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukunduhirwe, yashimiye ubuyobozi bwiza bw’Igihugu bwagejeje ku baturage gahunda ikomeye yo kunoza imirire ishyiraho gahunda ya Girinka Munyarwanda, kugaburira abana ku ishuri, inkunga y’ingoboka, programe ya VUP n’izindi.

Yashishikarije ababyeyi kwita ku mirire y’abana, babategurira indyo yuzuye.

NST2 ifite intego yo kugabanya igwingira kugera ku kigero cya 15%” muri iyi manda y’imyaka 5.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nzeri 24, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE