RFI imaze gusuzuma no gukora raporo zisaga 50,000

Ikigo cy’u Rwanda cy’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFI) cyatangaje ko kimaze gusuzuma no gutanga raporo zirenga ibihumbi 50.
Dr Karangwa Charles, Umuyobozi Mukuru wa RFI, yabigarutseho mu kiganiro ‘Waramutse Rwanda’ cyatambutse kuri RBA mu gitondo cy’ejo ku wa Mbere tariki 23 Nzeri 2024.
Yavuze ko mu myaka Itatu ishize hatanzwe raporo nziza ibihumbi 50 anatanga urugero rw’ubutumwa busibwa ku mbuga nkoranyambaga ariko ko RFI ifite ubushobozi bwo kongera kubona ubutumwa bwasibwe.
Dr Karangwa ati: “Tumaze gutunganya tukanatanga raporo nziza zigezweho zirenga 50,000 muri iyi myaka ishize ya NST1.”
Akomeza agira ati: “Hari nk’umugore umwe wari wakatiwe imyaka 8 yo gufungwa kubera ko yari yagurishije umutungo wa bene wabo baba hanze, igihe twari mu kwamamaza umwavoka we arabyumva aza kutureba tumubwira ko bishoboka kongera kububona ubutumwa, uyu munsi nagira ngo mbabwira ko yafunguwe kubera amakuru twakuye ku mbuga nkoranyambaga za WhatsApp.
Buriya WhatsApp hari ukuntu wohereza ubutumwa ukabufungura ukabuhanagura akabubura, barazihanaguye arazibura ariko buriya nta hantu ziba zagiye ziba ziri muri Kalawudi, twarazikuruye zose tumwereka uburenganzira bari baramuhaye bwose ajya mu rukiko aratsinda uyu munsi aridegembya.”
Avuga ko ibihugu byinshi bya Afurika biza gusaba serivisi mu Rwanda ndetse ko na Minisiteri y’Ubutabera yabonye ubusabe 12 buturutse muri Minisiteri z’ubutabera mu bind ibihugu bya Afurika kugira ngo zizashobore gukoresha serivisi za RFI.
Muri ibyo bihugu harimo Botswana, Nigeria, ibihugu bituranyi, Congo Brazzaville, Cameron na Guinée Conakry.
Kimwe mu bishimisha ubuyobozi bwa RFI nuko abantu ku giti cyabo, umwavoka cyangwa umucamanza basigaye bihutira gushaka ibimenyetso mu manza zabo.
Akomeza agira ati: “Ndetse njye hari n’itegeko ryagiyeho rizaba ko noneho abantu bajya bashaka ikimenyetso cya gihanga gishingiye ku buhanga kugira abantu bashobore kujya mu rubanza.”
Urundi rugero yatanze, ni urw’umugore umugabo we yishe umwana we yaje gushakana ibyaje kugaragazwa n’ibimenyetso bamufasheho byafashije mu kubona ubutabera.
RFI imaze kugera ku rwego rwo hejuru kuko ku munsi yakira abakigana basaga 100 mu gihe kigitangira babonaga abakiriya Babiri, Batanu…
Ibiciro bya RFI na byo biri ku rwego buri wese ashobora kwiyishyurira kuko ngo nko gukoresha ikizamini cy’uturemangingo ndangasano bisaba kwishyura 89,010 Frw.
Kuva ejo ku wa Mbere tariki 23-28 Nzeri mu Rwanda harimo kubera inama ya AFSA ari rwo rwego rushinzwe kugenzura imikorere y’ibigo bikora ibijyanye n’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera ku mugabane wa Afurika.
Ni inama yitabirwa n’abasaga 500. Dr Karangwa avuga ko uko ikoranabuhanga rigenda rihinduka ari nako ngo ibyaha bihinduka bityo bigasaba ko abantu bahura bakaganira kugira ngo barebe ibyo bagezeho.

Foto: Internet