Karongi: Inkoko imwe yamugejeje ku nka eshatu aniyubakira inzu

Ubuhamya bw’abahera ku busa bakagera kuri byinshi hari ubwo kubusobanura mu magambo makee bigorana kuko hazamo urugendo rw’ibibi n’ibyiza na nyiri ubwite aba atacyibuka kubera ko igitsinda muri byose ni iterambere aba abona uwo munsi.
Mukandori Lea utuye mu Mudugudu wa Ndengwa, Akagari ka Kibirizi, Umurenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, yishimira iterambere amaze kugeraho yibuka ko rikomoka ku nkoko imwe yoroye, ikororoka kugeza ubwo yamugejeje ku nka eshatu, akiyubakira inzu ndetse akanarihira abana amashuri.
Mukandori avuga ko nubwo urwo rugendo rw’imyaka 10 rutari rworoshye, inkoko imwe yoroye yamubyariye izindi 10, azigurishije akuramo ihene nayo iramubyarira none uyu munsi yishimira ko amaze kugira inka eshatu yemeza ko na zo zikomeje kumufasha mu iterambere.
Mukandori Lea yagize ati: “Mbere y’uko ntangira korora, ubuzima bwanjye bwari bushingiye ku guca inshuro, nkorera abandi nabwo bakampa amafaranga make atari afashije umuryango wanjye. Nyuma naje kwigira inama rero, mbonye ibihumbi bitatu by’amafaranga y’u Rwanda nguramo inkoko imwe kuko niyumvagamo kuzaba umworozi ukomeye kandi mbikunda.”
Yakomeje agira ati: “Iyo nkoko nayihaye umwanya wanjye, nyitaho irakundira ntiyahura n’uburwayi, irororoka impa amagi nayagurisha nkagura indi, kugeza zibaye 10 bigakomeza ku ntera imbaraga zo kurushaho gukora cyane no kwifuza kugera ku ndoto zo kuba umworozi ukomeye.”
Avuga ko kuva yatangira korora hashize imyaka 10, ndetse akaba yaravuye ku bworozi bw’inkoko akajya ku bworozi bw’ihene na bwo bukamuha inka ari na zo yorora kugeza ubu.
Ati: “Ntangira korora hashize imyaka 10, natangiriye ku bworozi bw’inkoko nk’uko nabivuze ngeza ku nkoko 10 ndazigurisha nkuramo ihene na yo ndayorora nyifata neza, nkajya nyahirira irororoka nk’uko byagenze ku nkoko, ihene na zo naje gufata umwanzuro ndazigurisha nkuramo inka imwe.”
Yakomeje avuga ko inka yari imwe ariko bitewe no kuyifata neza, yaje kubyara ubu akaba ari eshatu. Ati: “Naguze inka yari ifite agaciro k’ibihumbi 200 Frw nyatanga ku bw’icyizere n’ubushobozi nari nifitemo nzi ko ngomba kuyizamukiraho nkatera imbere hisumbuye. Narayoroye, nyifata neza, nshaka umwana wo kujya amfasha gushaka ubwatsi, inka irabyara ubwa mbere, ibyara n’ubwa kabiri none kugeza ubu zabaye eshatu nk’uko ubibona.”

Mukandori Lea akomeza avuga ko mu gihe yatekerezaga korora inka, yari afite ikibazo cyo kubona ifumbire, kubona aho atura (Inzu ye bwite), kurihira abana, kugura ubwishingizi no kubona amazi n’umuriro.
Ati: “Muri kiriya gihe numvaga ko nintangira korora inka, zizamfasha kubona ifumbire, nkubaka inzu nkayishyiramo amazi n’amashanyarazi. None nawe reba, ubu iyi nzu yanjye ifite agaciro ka miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda kandi inka na zo zimaze kuba eshatu, abana bose barangije kwiga…”
Avuga ko ubworozi n’ubuhinzi byabashize kumukura mu bwigunge atandukana n’uwo yahoze ari we kuko inka yoroye uyu munsi zifite agaciro k’ibihumbi 900 by’amafaranga y’u Rwanda.
Ati: “Ubu navuye mu bwigunge buriya gutya umbona ntandukanye na Mukandori wari ubayeho aca inshuro y’igihumbi managa abiri (1,200 Frw) kuko nanjye ndoroye kandi birantunze. Ubu ntabwo nagira icyo mbura cyangwa ngo nsabirize.”
Abaturanyi ba Mukandori bahamya ko ari urugero rwiza kuri bo ku bijyanye no kwiteza imbere no gukora cyane.
Uwitwa Ntawuhamarumwe yagize ati: “Uyu mubyeyi ni urugero rwiza kuri twe nk’abaturanyi be kuko yahereye ku nkoko nk’uko yabibabwiye, akaba ageze ku nka akayibukira iriya nzu. Ni umukozi komeye kandi tumushimira ko ntawe yima amata kabone n’ubwo yaba nta mafaranga afite.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bushimira urugero rwiza rw’uyu mubyeyi witeje imbere ahereye ku busabusa, bugasaba n’abandi baturage kumwigiraho bakabyaza umusaruro amahirwe yose babona.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Rubengera Nshimiyimana Jean Bernard, avuga ko muri uyu Murenge habarirwa aborozi b’inka bagera ku 5,400 n’aborozi b’inkoko bagera kuri 52.



