Mu Rwanda hagiye kumurikirwa imico yo mu bihugu 12

Mu Rwanda hagiye kubera Iserukiranuco Ikirenga Culture and Tourism Festival rizifashisha umuhanda hamurikwa imico yo mu bihugu 12 ibizwi nka Carnival uburyo buzaba bubaye ku nshuro ya mbere mu Rwanda.
Ni iserukiramuco rigamije guteza imbere ubuhanzi n’ubukerarugendo bishingiye ku muco mu rwego rwo kwizihiza umunsi wo kwita izina abana b’ingagi.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Imvaho Nshya kuri uyu wa Mbere tariki 23 Nzeri 2024, Umuhuzabikorwa w’iri serukiramuco, Mucyo Kevin Kanamugire, yavuze ko hazaberamo ibikorwa bitandukanye.
Yagize ati: “Iri serukiramuco ryahujwe n’umuhango wo Kwita Izina, kubera ko abazawitabira twifuza kuzabafasha kuryoherwa n’ibihe byabo, rizamara icyumweru cyose, umunsi wa mbere ukazaba ugizwe n’ibice bibiri. Ku nshuro ya mbere mu Rwanda umuhanda wose winjira mu Karere ka Musanze werekeza ku isoko rishya, uzafungwa ugakoreshwa mu buryo bw’akarasisi, kazakorwa n’ibihugu bitandukanye bizaba byitabiriye, ibizwi nka Carnival.”
Akomeza agira ati: “Tuzakorana n’ibihugu bigera kuri 12 byose bizakoresha uwo muhanda bimurika umuco wabyo, hanyuma nyuma y’ako karasisi abantu bazaba bahurira muri Car Free Zone y’aho maze habeho igitaramo cy’iserukiramuco, aho hazaba hari abahanzi batandukanye bazataramira abitabiriye, hazabamo abamurika, gushaka no guhitamo impano nshya no kuziteza imbere, n’ibindi bikorwa bitandukanye.”
Hakizimana Pierre, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Ikirenga Art and Culture Promotion, avuga ko iri serukiramuco ryateguwe mu buryo bwo gufasha abazitabira umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi uteganyijwe tariki ya 18 Ukwakira 2024.

Ati: “Iri serukiramuco ryateguwe kugira ngo abakerarugendo bose baje mu Karere ka Musanze by’umwihariko mu muhango wo kwita izina, dore ko hari n’abaza mbere y’umunsi nyirizina, bashyiriweho umwanya wo kwidagadura n’uburyo bwo gususurutswa ari byo bizabera muri iryo serukiramuco.”
Akomeza agira ati: “Hari abasoza umuhango wo kwita izina bakifuza kuba barara bakazataha ku munsi ukurikiyeho, n’abo hazaba hari ibirori (After Party) byo gusoza iri serukiramuco, kugira ngo abazarara mu Karere batazicwa n’irungu, muri icyo gitaramo bazafashwa n’abahanzi batandukanye.”
Abazitabira iri serukiramuco nta kiguzi basabwa, icyakora ngo uyu muryango uzabafasha kubashakira uko bagenda (Transport), aho bazarara, n’uko bazabaho mu gihe bategereje ko umuhango wo Kwita Izina ndetse nbanafashwe kubona amatike hanyuma izo serivisi bakaba ari zo zonyine bazishyura.
Abakeneye ko bafashwa muri izo serivisi babandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo zose bitwa Ikirenga_acp.
Ku nshuro ya gatatu ritegurwa n’umuryango utari uwa Leta witwa Ikirenga Art and Culture Promotion, Iserukiramuco Ikirenga Culture and Tourism Festival ritegurwa n’umuryango utari uwa Leta witwa Ikirenga Art and Culture Promotion.
Biteganyijwe ko iserukiramuco Ikirenga rizaba riba ku nshuro yaryo ya gatatu, rizatangira guhera tariki 12-18 Ukwakira 2024, aho rizasusurutswa n’abahanzi barimo Bushari, Sintex, Alyn Sano, Papa cyangwe n’abandi.
