Ikoranabuhanga no guhanga udushya mu buhinzi byitezweho kuzamura umusaruro

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nzeri 23, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Abashakashatsi, abarimu muri za kaminuza, abashoramari mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi n’abayobozi mu nzego za Leta bateraniye i Kigali mu Nama Mpuzamahangaya ya kabiri yiga ku gukoresha ikoranabuhanga na siyansi mu buhinzi butangiza ibidukikije, hagamijwe kuzamura umusaruro.

Abitabiriye iyo nama baraganira ku kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, haba mu bwinshi no mu bwiza, hanashakishwa ibisubizo bishingiye ku bushakashatsi kugira ngo abantu bihaze mu biribwa.

Ni inama yateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, MINAGRI n’Inama y’Igihugu y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga NCST.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse yavuze ko ari umwanya mwiza wo kungurana inama ku gushakira ibisubizo ibibazo bigaragara mu buhinzi.

Ati: “Inama yateguwe n’Ikigo   gishinzwe siyanse na tekinoloji ndetse no guhanga udushya, dushaka guhanga udushya dukemura ikibazo by’ubuhinzi, gukemura ibibazo by’imirire cyangwa se ibijyanye n’imibereho myiza y’abaturage mu by’imirire.”

Yongeyeho ati: “Imihindagurikire y’ikirere igashakirwa mu bushakashatsi ngo hashakwe ibisubizo bifasha ngo tunyure muri ibyo bihe ariko abantu bagire imibereho myiza.

Ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere bituma dusabwa kuhira imyaka ngo duhinge igihe icyo ari cyo cyose, kuko bihenze. Muri iyi nama icyo dushaka ni uko ubushakahsasti bwafasha mu gutuma kuhira byakorwa ku buryo bwiza buhendutse kandi tukabikora vuba.”

Minisitiri Dr Musafiri yakomeje asobanura ko igikenewe ari ukuzamura umusaruro kuri hegitari.

Ati: “Ibyo bizatuma twongera umusaruro kuri hegitari Abanyarwanda bazabone ibibatunga no mu gihe kizaza kuko bariyongera kandi ubutaka ntibwiyongera.

Yongeyeho ati: “…. igikenewe ni uko twongera umusaruro kuri hegitari kuko nk’ubu ibihingwa by’ibanze duhinga nk’ibigori, imyumbati, ibirayi umusaruro uri hasi cyane y’impuzandengo y’Isi bisaba gukoresha amazi, inyongeramusaruro nyinshi ngo tugere kuri cya kigero duhaza abaturage. Ikindi ni igihe tumaze gusarira hari ukuwufata neza, kuwubika, kuwubuka kugira ngo n’ibitakara abantu basarura.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (NCST) Dr Eugene Mutimura yavuze ko iyo nama yitezweho kungurana ibitekerezo mu rwego rw’ikoranabuhanga no guhanga udushya hazamurwa umusaruro.

Yagize ati: “Muri iyi nama ihuje abashakashatsi bo mu Rwanda nabo hirya no hino ku Isi, abayobozi bashyiraho za politiki zitandukanye n’abikorera ngo bararebe ese bimwe mu byavuye mu bushakashatsi cyane cyane bikoresha ikoranabuhanga, bifite udushya byahanze birafasha bite mu guteza imbere ubuhinzi.”

Umwarimu muri Kaminuza Gatulika ya Kabgayi (ICK), Mukeshimana Odile yavuze guhurira mu nama bifasha kuzamura urwego rw’ubuhinzi, umusaruro ukazamuka.

Yagize ati: “Inama idufasha kunguka ubumenyi ku bijyanye no gukora ubuhinzi bwihanganira imihindagurikire y’ibihe noneho umusaruro ukiyongera ni yo ntego yacu. Guhura turi abantu batandukanye bigisha mu bigo bitandukanye n’abashakashatsi bituma twunguka ubumenyi by’umwihariko tukigisha ibijyanye n’igihe.”

Mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi umusaruro ungana na 40% wangirika utaragera ku isoko.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nzeri 23, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE