APR FC yasezerewe na Pyramids muri CAF Champions League yageze i Kigali

Ikipe ya APR FC yamaze kugera mu Rwanda nyuma yo kubura itike yo kwerekeza mu matsinda ya CAF Champions League Cup isezerewe na Pyramids yo mu Misiri.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Nzeri 2024, ni bwo abakinnyi, abayobozi n’abandi bajyanye na APR FC mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League bageze ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali.
APR FC yasezerewe itsinzwe ibitego 3-1 mu mukino wo kwishyura, igiteranyo kiba ibitego 4-2 mu mikino yombi.
Ni u mukino wo kwishyura wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2024 ubera ku kibuga cya gisirikare cyitiriwe 30 Kamena (30 June Stadium) gisanzwe kiberaho imikino Pyramids yakiriye.

APR FC yinjijwe ibitego bitatu na Mohammed Chibi, Fiston Mayele na Karim Hafez mu gihe kimwe rukumbi yabonye cyashyizwemo na Yussif Dauda.
Umuvugizi wa APR FC Tonny Kabanda, yasabye abafana b’iyi kipe kwihangana kuko ari bwo bagitangira gukoresha abakinnyi batari abengihugu abizeza ko kujya mu matsinda bigishoboka.
Ati: “APR FC ni bwo ikigaruka mu mushinga wo gukinisha batari abenegihugu nta mwana uvuka ngo yuzure ingobyi. Uyu ni umwaka wa kabiri dutangiye reka twihangane nk’abakunzi APR FC birashoboka ko umwaka utaha bizakunda.”
Abakinnyi ba APR bagomba gukomeza imyiteguro y’imikino y’imbere mu gihugu by’umwihariko Shampiyona izakurikizaho harimo uwo izasuramo Etincelles ku wa cyumweru tariki 29 Nzeri 2024 kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu n’indi y’ibirarane.