83 basoje amasomo muri RICA basabwe kuba umusemburo w’impinduka

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nzeri 19, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya 3 Ishuri Rikuru ryigisha Ubuhinzi Bubungabunga Ibidukikije (RICA), Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin yasabye abarangije kuba umusemburo w’impinduka n’iterambere ry’imibereho myiza.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 19 Nzeri 2025, abo banyeshuri basabwe kugira uruhare mu guteza imbere ubuhinzi binyuze mu kubungabunga ibidukikije bifashisha ikoranabuhanga.

Yagize ati: “Banyeshuri muhawe impamyabumenyi, Muzaharanire kuba umusemburo w’impinduka nziza n’iterambere ry’imibereho myiza y’Abanyarwanda. Muzaharanire kurangwa n’indangacaciro zibereye Umunyarwanda no kuba intanga rugeromu byo muzakora byose.”

Minisitiri w’Intebe yabibukije kandi kuzirikana ko bitezweho guharanira inyungu z’abandi ntibarebe ku zabo bwite gusa, ahubwo bagatanga serivisi inoze kandi ishingiye kuri gahunda za Leta.

Ati: “Gutanga serivisi inoze, kurangwa n’ubunyangamugayo n’iterambere rusange bigomba kuza mbere y’inyungu bwite. Muzirikane ko igihugu kibatezeho umusanzu ukomeye mu kudufasha kugera ku ntego twiyemeje muri Gahunda Igihugu kiyemeje yo kwihutisha muri NST 2.”

Dr Nsengiyumva yanagarutse ku bumeyi bahakuye, abibutsa ko bugamije kuzamura umusaruro hanabungabungwa ibidukikije.

Ati: “Ubumenyi mukuye hano bugomba gufasha igihugu kongera umusaruro w’ubuhinzi binyuze mu guhinga ku buryo bugezwho kandi bubungabunga ibidukikije.”

Umuyobozi Mukuru wa RICA, Dr. Olusegun Yerokun yavuze koabo banyeshuri bahawe ubumenyi buzafasha gushyira mu ngiro ibyo bize.

Ati: “Ishuri rya RICA ririshimira ko imyaka aba banyeshuri bamaze ryabateguye neza ngo babe abahanga, ishuri ryabateguye neza ngo babone ubushobozi bwo gufasha no guhindura ubuhinzi bubungabunga ubutaka mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Abanyeshuri bigishijwe mu buryo bwihariye, babona ubumenyi ngiro n’ubushobozi bwo guhuza, ubuhinzi, ibidukikije n’imibereho myiza y’abaturage.”

Umunyeshuri wavuze ahagarariye bagenzi be, Arahirwa Ineza Kevin yabwiye bagenzi be ko bagomba gufatanya no kugira ubwitange mu guhindura ubuhinzi bubungabunga ubutaka mu Rwanda.

Ati: “Turasabwa kubaka sisitemu z’ubuhinzi ziramba no gukorera imiryango twifashishije ubumenyi, udushya n’ubunyangamugayo kandi ko ari bwo ko ubu batangiye urugendo rwo guhindura ubuhinzi.

Ubuhinzi si umusaruro gusa ugamije kubona ibiryo, ahubwo harimo no kubungabunga ubutaka, gukoresha tekinike, guhanga udushya mu gukemura ibibazo bihari, ari muri Afurika n’ahandi.”

Abanyeshuri 10 basoje mu bijyanye n’ubworozi, 42 gufata neza umusaruro nyuma yo gusarurwa na 14 kongerera agaciro ibikomoka mu buhinzi, abasoje mu bijyanye no kuhira ni 17.

Muri abo banyeshuri  basoje amasomo kandi harimo n’abahembwe by’umwihariko bari mu byiciro 5, Icya mbere ni abanyeshuri 4 berekanye ubudasa mu myigire yabo bahawe ishimwe ridasanzwe nk’ababagize amanota ya mbere bahize abandi, icya 2 ni abanyeshuri 2 bahawe ibihermbo kubera imishinga yabo  y’indashyikirwa yagaragaje ubudasa n’udushya mu kuzamura no guteza imbere ubuhinzi.

Icyiciro cya 3 ni umunyeshuri wahawe igihembo cy’ubuyobozi budasanzwe gihabwa uwagaragaje ubwitange, ubumwe n’ubuvumvuzi ibikorwa bye byerekanye kuba intangarugero muri bagenzi bw mu gukora neza no gufatanyan’abandi.

Icyiciro cya 4 ni uwagaragaje ubwitange budasanzwe mu bikorwa by’ubutabazi n’inshingano rusange, agira uruhare anitabira ibikorwa by’iterambere by’umuryango RICA naho icyiciro cya 5 ni umunyeshuri wagaragaje ubuyobozi budasanzwe, ubwitange,n’ubwitabire mu bayobozi.

Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin yasabye abasoje amasomo kuba umusemburo w’impinduka
Abanyeshuri basoje amasomo biyemeje kuzaba umusemburo w’impinduka ku mibereho myiza y’abaturage
Ababyeyi, inshuti n’abavandimwe bitabiriye ibirori byo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 83 basoje amasomo muri RICA
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nzeri 19, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE