78.5% by’isakaro rya Asibesitosi rimaze kuvanwaho mu Karere ka Gicumbi

Mu 2009, Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kurandura burundu isakaro rya Asibesitosi/Fiborosima zigaragara ku nyubako hagamijwe kurinda abaturage ingaruka z’ubuzima bw’indwara z’ubuhumekero na Kanseri.
Bikubiye mu Iteka rya Minisitiri w’Intebe N° 27/03 ryo ku wa 23/10/2008 rishyiraho urutonde rw’imiti y’ubutabire n’ibindi bintu bihumanya bitemewe.
Kuva mu 2011, Ikigo cy’igihugu gishinzwe Guteza Imbere Imiturire, RHA, cyatangiye gushyira mu bikorwa gahunda yo guca burundu isakaro rya Asibesitosi.
Mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru habarurwa amasakaro ya Asibesitosi nibura asaga 78% amaze kuvanwa ku nzu.
Ni mu gihe kugeza ubu habarurwa amabati ya Asibesitosi 85.3% amaze gukurwaho mu gihugu hose.
Meya wa Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yabwiye Imvaho Nshya ati: “Akarere ka Gicumbi kageze kuri 78.5% ariko kubera ubufatanye bwa RHA twahinduye amabati ya Asibesitosi yari yubatswe ku kigo nderabuzima cya Rutare ndetse bizanakomereza no ku zindi nzu za Leta n’iz’abafatanyabikorwa.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buvuga ko bwagize umubare munini w’abasakaje amabati ya Asibesitosi biturutse ku mishanga myinshi yagiye ihakorera bigatuma isakaza aya mabati.
Nzabonimpa avuga ko ibitaro bya Byumba byahoze bisakaje amabati ya Asibesitosi yavanyweho ndetse n’izindi nzu za Leta naho avanwaho.
Agira ati: “Nyuma y’aho twafashe ingamba, tumaze kumva ububi bwariya mabati ya Asibesitosi dukora ubukangurambaga […] dushimira RHA twafatanyije cyane cyane gukura Asibesitosi ku nzu zimwe na zimwe zari iza Leta nk’ibitaro bya Byumba ndetse n’ahandi muri rusange byamaze guhinduka.”
Ahamya ko nibura habarurwa inzu eshatu zisigaye mu maboko y’abaturage zitaravanwaho ariko nabo Akarere kabona bafite ubushobozi igihe icyo ari cyo cyose bayavanaho.
Akomeza agira ati: “Dushingiye ku ngaruka z’amabati n’ingaruka zayo ku buzima bwacu duhamya ko benshi muri bo bahita tujyanamo kuyasimbuza.”
Icyo twizeye neza inzu eshatu zifitwe n’abantu ku giti cyabo nuko ari abantu basanzwe bafite ubushobozi kandi n’ikiguzi cyo kuyakuraho ntabwo kiri hejuru cyane.
Ibikenerwa mu kuvanaho isakaro rya amabati ya Asibesitosi
Umutoni Solange, Umugenzuzi wa Asibesitosi mu Ntara y’Amajyaruguru, avuga ko hari ibikoresho byifashishwa kugira ngo Asibesitosi ivanwe ku nzu hakoreshejwe ubwirinzi bwizewe.
Imwe mu myambaro yambarwa, ni isarubeti yabugenewe yambarwa mu gihe hakurwaho amabati ya Asibesitosi.
Ati: “Isarubeti nticengerwa n’icyo ari cyo cyose ikoreshwa kugira ngo irinde umuntu umukungugu wamujyaho bityo akaba yawuvana ku mabati yakuragaho ukaba wamujya ku mubiri cyangwa ku myambaro yambariyeho.
Isarubeti iba irimo ingofero ikamanuka igahura na bote yambaye. Yambaye uko, nta handi yahurira n’umukungu.
Imyambaro n’ibikoresho bikoreshwa n’abavanaho amabati ya Asibesitosi, ikiguzi cyabyo gikubiye mu bisabwa kugira ngo amabati ya Asibesitosi akurwe ku nzu.”
Ibindi mu byo bakoresha, Umutoni avuga ko bakoresha udupfukamunwa twabugenewe mu bikorwa byo gukuraho Asibesitosi.
Ababishinzwe bambara kandi indorerwamo z’amaso n’uturindantoki (Gloves), ikindi ngo nta hantu na hamwe uvana amabati ya Asibesitosi ku nzu aba agomba kugaragara ku mubiri.
Mu kwirinda impanuka abavana Asibesitosi ku nzu bagomba kuba bambaye ingofero zirinda umutwe (Casquets).
Umutoni yabwiye Imvaho Nshya iyo udupfukamunwa ndetse na bote bimaze gukoreshwa, birozwa bikongera bigakoreshwa.
Akomeza agira ati: “Ibikoreshwa inshuro imwe bijyana n’amabati gushyingurwa ahabugenewe (Burial Site) ibindi udupfukamunwa na bote bakabyoza neza n’amazi bakabihanagura bakazabikoresha ikindi gihe.”
Avuga ko iyo bamaze kwambara neza bazamuka hejuru y’inzu ariko bakabanza bagatera amazi ku mabati ya Asibesitosi kugira ngo umukungu wayo udatumuka.
Ati: “Mbere yo gukuraho ariya mabati barabanza bagatera amazi. Iyo bageze hejuru bakuraho amaburo bitonze batayamenagura noneho kugira ngo bamanure amabati bakirinda ko wa mukungu utumuka bakabanza kumenaho amazi bakabona kuyamanurira ku mashitingi.
Ni iyo myiteguro ibanziriza gukuraho Asibesitosi.”
Aya mabati avanwaho igihe cyose nta bantu bagendagenda hafi aho, ngo no kwa muganga nta gihe wabona abantu batagenda ariko iyo amasaha yigiyeyo abantu bose baba baryamye.
Ari: “Dukora nijoro ahantu hose hakinze nta rujya n’uruza rw’abantu bahari.”
Ku rundi ruhande, ubukangurambaga bwo kuvana amabati ya Asibesitosi ku nyubako za Leta, iz’abikorera ndetse n’iz’abaturage bukomeje hirya no hino mu gihugu nkuko ubuyobozi bwa RHA buherutse kubitangaza.
Mu buso buri kuri metero kare miliyoni 1,692,089.3 buriho amabati ya Asibesitosi, ubuso bungana na miliyoni 1,443,473.5 nibwo bumaze gukurwa ku nyubako mu gihugu hose.





Amafoto: Imvaho Nshya