Ikwirakwira ry’amaso yandura rirahangayikishije

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko hari uburyo bwo kwirinda indwara y’amaso irimo gukwirakwira cyane ndetse inagaragaza ibimenyetso byayo n’icyakorwa mu gihe umuntu abibonye.
Dr Edson Rwagasore, Umuyobozi w’ishami ryo kurwanya indwara z’ibyorezo muri RBC, yavuze ati: “Turi kubona ikwirakwira ry’amaso yandura cyane cyane ahantu hakunze guteranira abantu benshi nko mu mashuri”.
Asobanura ko indwara itera gutukura kw’amaso iterwa n’agakoko kitwa Adenovirus, akaba ari indwara yandura cyane.
Bimwe mu bimenyetso bikunze kurangwa n’iyi ndwara harimo kokerwa no kubyimba kw’ijisho ndetse no gutukura ku gice cy’umweru cy’ijisho.
Hari kandi kugira uburyaryate n’amarira menshi ndetse n’imirishyi mu jisho, kugira ibihu mu maso bituma umuntu atareba neza.
Akomeza agira ati: “Ibindi bimenyetso ni ugufatana kw’ibitsike n’amaso ku buryo gufungura amaso bigorana, cyane cyane mu gitondo hari ubwo uyarwaye atinya urumuri cyangwa umucyo.”
Nubwo iyi ndwara yandura ariko ngo hari uburyo bwo kuyirinda nko gukaraba intoki ukoresheje amazi meza n’isabune, kwirinda gusuhuzanya cyangwa guhoberana n’umuntu ufite uburwayi.
Kudakoresha ibikoresho byakoreshejwe n’umuntu ufite uburwayi ndetse no kuryama ku gitanda kimwe n’umuntu ufite ibimenyetso.
Dr Rwagasore, umuyobozi muri RBC, asaba abaturarwanda kwihutira kujya kwa muganga mu rwego rwo kwirinda ingaruka z’indwara y’amaso.
Ufite kimwe mu bimenyetso by’indwara y’amaso, RBC ivuga ko akwiye kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi kugira ngo atabanduza.

Uwikunda cedric says:
Kamena 9, 2025 at 7:54 amNdarwaye amaso ndayamaranye indwi numusi