40% by’ubukungu bw’u Rwanda buturuka mu buhinzi- RAB

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukuboza 12, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Umuyobozi  Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’ubworozi (RAB) Dr Ndabamenye Telesphore, yagaragaje ko ubuhinzi bw’u Rwanda bugomba kwitabwaho kuko bufatiye runini ubukungu bw’Igihugu, aho  bwihariye 40% y’ubukungu bwose bw’Igihugu.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 12 Ukuboza 2023 ubwo yatangizaga ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga Nyafurika ya gatanu yiga ku kwimakaza ubuhinzi bw’umwimerere butangiza ibidukikije.

Ni inama yitabiriwe n’abantu bari mu ngeri zitandanye ziteza imbere ubuhinzi bw’umwimerere butangiza ibidukikije barimo abashakashatsi, abashoramari mu buhinzi, abayobozi mu nzego za Leta bafata ibyemezo, abacuruzi, inzobere mu bya siyansi n’abandi baturutse mu bihugu bitandukanye by’Afurika.

Dr. Ndabamenye  yagaragarije abitabiriye inama ko ije gufasha u Rwanda gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba rwihaye mu guteza imbere ubuhinzi kuko bufatiye runini ubukungu bw’Igihugu.

Yagize ati: “Ingamba zo kuzamura ubuhinzi muri Afurika zihuye cyane n’iz’u Rwanda kuko ubuhinzi ari inkingi ya mwamba mu bukungu bw’Igihugu, bwihariye 40% by’ubukungu.”

Yakomeje agira ati: “Bikanagaragaza uruhare ubuhinzi bugira mu buzima bw’abaturage ndetse no mu bukungu bw’Igihugu.”

Iyi nama ni uburyo bwiza tubonye y’uburyo ingamba z’ubuhinzi zakwagurwa maze tukabona uburyo bwo kubona umusaruro uhagije u Rwanda rusanzwe rufite ingamba zo kwihaza mu biribwa aho twashyize amaterasi y’indinganire, aho twahinze ibiti by’imbuto zihingwa n’ibindi byose ni ukugira ngo duhangane n’ihindagurika ry’ibihe ndetse dushobore no kwihaza mu biribwa.”

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango uteza imbere ubuhinzi bw’umwimerere mu Rwanda (Rwanda Organic Agriculture) Chantal Dusabe,  yagaragaje ko ubuhinzi bw’umwimerere mu Rwanda bugenda butera imbere.

Yagize ati: “Dufite koperative zikora ubuhinzi bw’umwimerere harimo abahinga kawa, abahinga icyayi, n’abahinga inanasi, ibyo byose byinshi byoherezwa hanze.”

Yakomeje agira ati: “Ubuhinzi bw’umwimerere ni ubuhinzi bwo kwita ku butaka butanga umusaruro kandi bwitaweho, buzagira akamaro abahazaza. Isi irimo guhura n’ibibazo bitandukanye uburyo duhinga iyo ubirebye usanga harimo ikibazo, turimo kureba uburyo twakwihaza mu biribwa kugira ngo niba turiye uyu munsi n’abazadukomoka bazabe bafite ibibatunga”.

Nshimyimana Ernest, umuhinzi wa kawa mu Karere ka Gakenke, yagaragaje ko iyo nama ibafitiye akamaro nk’abahinzi.

Ati: “Inama ni ingenzi cyane ku muhinzi kuko turiga, hari byinshi twakwigiramo ku buhinzi bw’umwimerere ikindi duhura n’abahinzi mu bihugu bitandukanye ku buryo ibyo bagezeho natwe dushobora kubyigiraho tukiga kurema udushya.”

Dr Janet Edeme, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuhinzi mu Muryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU), yagaragaje ko Guverinoma z’ibihugu zikwiye kwihatira gushyiraho ingamba zituma ubuhinzi butanga umusaruro bityo abaturage b’Afurika bakarushaho kwihaza mu biribwa.

Yagize ati: “Kuzamura umusaruro ni byiza ko gahunda za Guverinoma zashyizweho zakubahirizwa ese ni izihe ngamba zo kongera umusaruro twashyizeho nka Guverinoma zifasha abahinzi? Icya kabiri ni ugusuzuma bakareba icyo abahinzi bakeneye niba bakeneye imbuto cyangwa ifumbire, ibyo ni iby’ingenzi ariko bakanareba imiterere y’ubutaka.

Muri iki gihe abahinzi ntabwo boroherezwa mu gushora imari ngo bakoreshe ubutaka neza, rero bakwiye kureba niba abahinzi borohewe no kubyaza umusaruro ubutaka bafite”.

RAB igaragaza ko muri miliyoni  13  z’Abanyarwanda abantu 76% bakora ubuhinzi.

Ni mu gihe muri gahunda yo kwihaza mu biribwa, abanyarwanda 80 % babona ibyo kurya bihagije.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukuboza 12, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
UZABUMWANA JEAN PAUL says:
Ukuboza 13, 2023 at 3:06 am

Byiza cyane….koroherereza abahinzi bakabona inguzanyo ni cyo kihutirwa✅🤍🤍🤍 no kubakurikirana uburyo bari kuyikoresha icyo yagenewe

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE