Mu matora ateganyijwe hiyongereyeho miliyoni 2.300 z’abazatora – Munyaneza

Amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe ku ya 14 na 15 Nyakanga 2024 mu Rwanda, ahateganyijwe ko abazitabira amatora bagera muri miliyoni 9,500 hazaba hiyongereyeho miliyoni 2,300 hagereranyijwe n’amatora y’ubushize mu 2017.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Munyaneza Charles yagize ati: “Hagereranyijwe n’amatora y’ubushize mu 2017 abazatora biyongereyeho hafi miliyoni 2,300 kenshi bitewe n’uko uyu mwaka uzabamo umubare munini w’urubyiruko ruzatora kandi usanga urubyiruko runyotewe no kujya mu matora kuko rugenda rugeza ku myaka yo gutora.”
Yakomeje avuga ko imyiteguro igeze kure, ku itariki 14 Nyakanga hazatora Abanyarwanda baba hanze, naho ku ya 15 hazaba amatora rusange mu Rwanda bivuze ko hazaba hatorwa Umukuru w’Igihugu ndetse n’Abadepite baturuka mu mitwe ya politiki kimwe n’abigenga.
Munyaneza yagarutse ku matariki y’ingezi, ku ngengabihe yo gukosora lisiti y’itora byahereye ku ya 14 Mata bigera 5 Gicurasi hari harimo havugururwa lisiti y’itora ndetse ubu irimo kuvugururwa ku Banyarwanda bazatora hakamenyekana uko bangana aho baherereye.
Yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru mu kiganiro ‘Urubuga rw’itangazamakuru’, aho yagaragaje impamvu ishobora kuba yaratumye imibare y’abazatora biyongera.
Ati: “Ku buryo tubona imibare y’agateganyo igaragaza Abanyarwanda biyongereye kuri lisiti y’itora, tugereranyije n’abaheruka gutora, ubu dufite imibare y’agateganyo tukinoza igeze hafi kuri miliyoni 9,500 bigaragara ko kuva icyo gihe Abanyarwanda biyongereyeho hafi miliyoni 2,300 bigaragaza ko urubyiruko rugenda rwuzuza imyaka 18 yo gutora binaha umurongo Komisiyo y’amatora ko hari byinshi byo gukora birimo kubandika, kubigisha, kubakangurira ibijyanye n’amatora.”
Yakomeje atangaza ko Komisiyo irimo gutegura igikorwa cyo kwakira kandidatire z’abiyamamaza bashaka kuba Perezida n’Abadepite ndetse n’imibare y’abatorwa.
Ati: “Mu badepite 80 batorwa, muri bo 53 baturuka mu mitwe ya Politike no mu bigenga. Na none tukagira Abandepite 24 batorwa mu buryo buziguye mu Ntara n’Umujyi wa Kigali batorwa ngo nibura 30% byabagize Inteko Ishinga Amategeko babe ari igitsina gore, hakaba na 2 bahagararira ububyiruko n’umudepite 1 uhagararira abafite ubumuga. Ku itariki ya 14 na 15 Nyakanga hazaba hatorwa ba bandi 53, naho ku ya 16 Nyakanga hatorwe bariya bo mu byiciro byihariye (abagore, urubyiruko n’uhagarariye abafite ubumuga). ”
Kwikosoza kuri lisiti no gutegura ibikoresho bigeze kure
Umunyamabanga Nshingwabikorwa yagaragaje ko imyiteguro igeze kure, ari mu kwikosoza kuri lisiti y’itora ndetse n’ibikoresho.
Ati: “Kwikosoza kuri lisiti y’itora ni igikorwa kigenda neza kigeze kuri 98% mu bagomba gutora bitabiriye icyo gikorwa.
Gushaka ibikoresho by’amatora byarateguwe iby’ingenzi ni amasanduka y’amatora kuko dufite amatora 2 ku buryo tuzakoresha amasanduku 2 muri buri cyumba cy’itora. Ubu byabaye ngombwa ko dushaka andi masanduku, impapuro z’amatora nitumara kumenya abakandida tuzatangira kuzicapa, wino nazo zarashatswe hari n’ibindi bikoresho, byose muri rusange 95% tumaze kubibona.”
Yasobanuye kandi ko ayo masanduku azaba adasa kugira ngo bizorohere abatora, bagatora neza batazagira kujijwa.
Ati: “Ayo masanduku ntabwo azaba asa mu rwego rwo kugira ngo abaturage basobanukirwe izashyirwamo impapuro zitora Perezida naho bazashyira urupapuro rwatoye Abadepite.
Isanduku izashyirwamo urupapuro rutora Perezida izaba ari umweru hose, hasi no hejuru ubonerana naho izashyirwamo urutora Abadepite izaba ari umweru hasi ubengerana ariko ifite umufuniko wirabura.
Urupapuro ruzatorerwaho Perezida wa Repubulika ruzaba ari umweru hose , imbere n’inyuma naho urw’Abadepite ruzaba ari umweru ariko inyuma ari kaki.”
Yakomeje avuga ko ubu igikorwa gikenewe ari ukwigisha no gukangurira abaturage kwitabira amatora kugira ngo umuturage azajye gutora asobanukiwe impamvu atora.
Ruzigana Maximilien wari uhagarariye sosiyete sivile mu kiganiro yavuze ko sosiyete sivile iba iri hagati y’abaturage na Leta.
Yagize ati: “Sosiyete sivile isa nk’aho ihagarara hagati ya Leta n’abaturage mu buryo bwo gutanga amakuru ndetse no kugira ibyo itangaho inama ku nzego za Leta zifata ibyemezo kugira ngo niba hari impinduka ikeneye kubaho, ibeho hashingiye ku makuru yizewe yatanzwe n’inzego, kuko sosiyete sivile ibamo abantu bafite ubunararibonye n’ubumenyi busumbye ubw’abaturage duhura na bo.
Yakomeje asobanura ko Sosiyete Sivile ari rImwe mu mashyiga atatu yubatse ubuyobozi, utari muri Leta aba ari mu Rugaga rw’abikorera, utari aho aba ari muri Sosiyete Sivile.”
Yongeyeho ko Sosiyete Sivile ikora ubuvugizi ndetse by’umwihariko ikareba niba ibyakozwe mu matora bikurikije amategeko ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.
Ati: “Imiryango ifite impuzamiryango 14 yibumbiye mu ihuriro rya Sosiyete Sivile iriho guhera 2004, kandi kuva muri 2003 imiryango ya Sosiyete Sivile ikora ikurikiranabikorwa by’amatora cyangwa kuba indorererzi ku buryo amatora akorwamo, icyo ni cyo gituma Leta iha agaciro iyo miryango. Mu nshingano harimo gukora ubuvugizi no kureba uburyo ibikorwa byose umuturage abigiramo inyungu.”
Yongeyeho ko Sosiyete Sivile idahangana na Leta ahubwo ishobora gutanga umurongo n’ibitekerezo bituma iyo byumvikanye habaho impinduka. Aho ni ho tugarukira, aho ni naho dutandukanira n’imitwe ya politiki.
Bimwe mu byaganiriweho bikagaragara ko ari ingombwa harimo kuba harashyizweho icyumba cy’umukobwa, guhugura bihagije abayobora amatora mu byumba.



