2024-2029: U Rwanda ruzongera ingano y’ibyoherezwa hanze kuri 13% buri mwaka

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda ifite intego yo kongera ingano y’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga nibura ku mpuzandengo ya 13% buri mwaka.
Ni muri gahunda yo kwihutisha iterambere y’imyaka itanu (NST2) yo kuva mu 2025-2029, aho umusaruro uzikuba nibura 2, ukava kuri miliyari 3,5 z’amadolari y’Amerika ugere kuri 7,3$ mu 2029.
Dr Ngirente yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Werurwe 2025, ubwo yagezaga ikiganiro ku Nteko Inshinga Amategeko, imitwe yombi, cyibandaga ku kongera umusaruro w’inganda n’ibyoherezwa mu mahanga hagamijwe iterambere rirambye ry’ubukungu.
Yagize ati: “Kimwe mu bizadufasha kongera ubukungu harimo kongera umusaruro w’inganda kuko ari bimwe mu bituma ubukungu butera imbere. Intego dufite ni iyo kongera ingano ku mpuzandengo ya 13% ni byo twifuza nk’Abanyarwanda dukoreye hamwe”.
Dr Ngirente yavuze ko kugira ngo iyo ntego igerweho hazashyirwa imbaraga mu kongera ubwinshi n’agaciro k’ibicuruzwa bitandukanye byoherezwa mu mahanga, kongera umusaruro w’inganda no kuzamura urwego rw’ubukerarugendo.
Depite Ntezimana Jean Claude yasabye ko hashyirwaho ingamba z’uko ubuhinzi bukorwa hadategerejwe imvura gusa hakongerwa uburyo bwo guteza imbere ibikorwa byo kuhira mu buryo no mu mpeshyi abantu babasha guhinga kandi bakeza.
Yashimangiye ko umusaruro w’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga uzakomeza kwiyongera mu gihe ubuhinzi buzatuma umusaruro w’ibyohereza mu mahanga wiyongera.
Imibare yagaragajwe na Dr Ngirente yashyizwe ahagaragara n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) igaragaza ko ubukungu bw’Isi bwazamutse, ku mpuzandego ya 3,2% mu 2024, bikaba biteganyijwe ko buziyongera ku mpuzandengo ya 3,3% mu 2025.
Ibihugu byateye imbere ubukungu bwazamutse kuri 1,7% mu 2025 rizagera kuri 1,9%.
Ibihugu biri mu nzira y’amajyambere ubukungu bwabyo mu 2024 bwazamutse ku kigero cya 4,2% biteganyijwe ko mu 2025 buzaguma kuri icyo kigero.
Umugabane wa Afurika mu 2024, ubukungu bwazamutseho 3,8% noneho bukazazamukaho 4,2% mu 2025.
Muri Afurika y’Iburasirazuba (EAC) mu 2024 izamuka ry’ubukungu ryageza ku gipimo cya 5,4%, biteganyijwe ko riziyongera kuri 5,9% mu 2025.
Iyo raporo kandi igaragaza ko ku rwego rw’Isi, ibiciro ku bicuruzwa bikomeza kumanuka, kuko mu 2022 byari ku 8,7% bigera kuri 5,7% mu 2024, bikaba biteganyijwe ko bizamanuka bikagera kuri 4,2% mu 2025.



Abasenateri n’Abadepite bakurikiye ikiganiro ku kongera umusaruro w’inganda n’ibyoherezwa mu mahanga