2023 izasoza ibiciro ku masoko yo mu Rwanda byamanutse

Imibare mishya yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) yerekana ko umuvuduko w’itumbagira ry’ibiciro ku masoko ukomeje kugabanyuka kuko muri Mata wageze ku kigero cya 17.8% uvuye ku kigero cya 19.3% muri Werurwe 2023.
Ubuyobozi bwa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) buvuga ko ugereranyije n’uko iri tumbagira ryari ryifashe guhera mu kwezi k’Ugushyingo 2022 aho byari ku kigero cya 21.7%, hagenda hagaragara impinduka nziza bigatanga icyizere ko rishobora kugera ku kigero cya 8% mu mpera z’uyu mwaka.
Guverineri wa BNR John Rwangombwa yabikomojeho kuri uyu wa Kane mu kiganiro n’abanyamakuru, cyibanze ku byatangajwe n’Akanama gashinzwe Politiki y’Ifaranga n’Akanama gashinzwe kubungabunga ukutajegajega k’Urwego rw’Imari.
Yagize ati: “Imibare tubona imbere hazaza tubona ko uyu mubare wa 17.8% uzakomeza kugabanyuka, itumbagira ry’ibiciro rikajya munsi ya 8% mu gihembwe cya kane cy’uyu mwaka turimo. Ndetse mu mwaka utaha bizaba biri munsi ya 5%, byasubiye mu bipimo twebwe twifuza kugira nka Banki Nkuru y’Igihugu .
Aha ni na ho yahereye ashimangira ko umwanzuro wo kugumisha inyungu fatizo BNR igurizaho za banki z’ubucuruzi kuri 7% wakomotse.
Yavuze kandi ko icyizere cy’igabanyuka ry’ibiciro kinashingiye ku byemezo bifatwa na Leta birimo ibijyanye no gukumira gupfa kuzamura ibiciro ku masoko y’ibiribwa bimwe na bimwe, gukuraho imisoro ku biribwa bikenerwa cyane n’ibindi byafashwe mu rwego rwa taransiporo n’izindi.
Guverineri Rwangombwa yanakomoje ku izamuka ry’ibiciro ku Isi riteganyirizwa kuzaba riri kuri 7% muri uyu mwaka, rivuye ku 8.7% ryariho mu mwaka ushize, ibyo na byo bikazagira uruhare mu kugabanya itumbagira ry’ibiciro.
Yasobanuye agaragaza uko ubukungu ku rwego rw’Isi burimo kugabanyuka; muri uyu mwaka wa 2023 bwitezweho kuzazamukaho 2.8% ugereranyije n’umwaka ushize byari kuri 3.4%”.
Ati: “Ibingibi akenshi tubihuza n’ibibazo biri ku rwego mpuzamahanga by’iriya ntambara y’u Burusiya na Ukraine n’ibibazo bya COVID-19 bitararangira cyane cyane mu bijyanye n’ubuhahirane; uko ibicuruzwa bimwe biva mu bihugu bijya mu bindi, inganda uko zifungura, habayemo gutinda cyane cyane mu Bushinwa. Ibyo byose byagize ingaruka ku kuboneka kw’ibintu bikenerwa mu kuzamuka k’ubukungu”.
Ikindi gikomeye ni uko amabanki yo ku rwego rw’Isi yafashe ingamba zo kuzamura urwunguko fatizo rw’inguzanyo, bituma amafaranga akoreshwa mu ishoramari, mu bucuruzi agenda agabanyuka.
Rwangombwa yavuze ko mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cyo gutakaza agaciro k’ifaranga cyari cyafashe intera ku Isi, banki z’ibihugu zagabanyije amafaranga agenda ahererekanywa.
Ni yo mpamvu hatangiye kubaho kugabanyuka kw’ibiciro by’ibicuruza mpuzamahanga n’uko gutakaza agaciro k’ifaranga. Muri uyu mwaka bigaragara ko umuvuduko wo kuzamuka kw’ibiciro uzagabanyuka ku gipimo cya 7.0% uvuye ku 8.7% umwaka ushize.
Ku bukungu bw’u Rwanda icyo bivuze nk’uko yabisobanuye ni uko bituma na rwo rubasha kugabanya gutakaza agaciro kw’ifaranga.
Ku birebana n’ubukungu bw’u Rwanda
Biriya bibazo byavuzwe haruguru kandi byanatumye ubukungu bw’u Rwanda bugabanyuka, hashingiwe ku muvuduko bwazamutseho mu myaka ibiri ishize, ariko buzakomeza gutera imbere.
Rwangombwa ati: “Turebye ubukungu bwacu, nubwo mvuga ngo buzagabanyuka ku muvuduko bwariho ugereranyije n’imyaka ibiri ishize ariko igihembwe cya mbere imibare tubona iragaragaza ko buzakomeza gutera imbere neza”.
Imibare yatanzwe na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) igaragaza ko ubukungu bushobora gutera imbere ho 6,2% muri uyu mwaka wa 2023.
Icyuho mu buhahirane mpuzamahanga

Rwangombwa yagarutse no ku bijyanye n’icyuho cyabaye mu buhahirane mpuzamahanga, aho ibicuruzwa u Rwanda rukura hanze byabaye byinshi kandi bihenze.
Ati: “Ku bicuruzwa twohereza mu mahanga n’ibyo dukurayo; ibyo dukurayo byabaye byinshi cyane bituma amafaranga dukenera yo gutumiza ibintu hanze yiyongeraho 22,6% nubwo ibyo twohereza mu mahanga na byo byakomeje kuzamuka. Mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka byazamutseho 17,4% ugereranyije n’umwaka ushize”.
Nubwo ibyoherezwa mu mahanga bizamuka ariko bigongana n’umubare munini w’ibyo Igihugu gikura mu mahanga bigatuma icyuho ku buhahirane mpuzamahanga ku bicuruzwa bisanzwe kizamukaho 35,2%.
Kuzamuka kw’icyo cyuho ndetse no gukomera kw’idolari ry’Amerika bitewe n’ibyemezo yafashe, byatumye ku isoko ry’ivunjisha habaho gutakaza agaciro k’ifaranga mu buryo bwihuse muri uyu mwaka.
John Rwangombwa, Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, yavuze ko ariko hari icyizere; kuba ubukerarugendo bugenda buzahuka no kuba Igihugu kibona amafaranga aturutse mu Banyarwanda batuye mu mahanga bizagabanya icyo cyuho no gutakaza agaciro k’ifaranga.
Yakomeje agira ati: “Icyo twavuga ni uko dufite ubwizigame buhagije ku rwego rw’Igihugu burengeje amezi ane y’ibyo dukenera gutumiza mu mahanga”.
Ikindi kibazo u Rwanda rwagize ni umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa ku masoko aho ibipimo bigaragaza ko ryageze kuri 21,7% mu Gushyingo 2022, gusa mu Kuboza ryatangiye kugabanyuka, kugeza ubu rigeze kuri 17,8%.
Uretse biriya bibazo byavuzwe haruguru, mu Gihugu hanabayeho ikibazo cy’umusaruro w’ubuhinzi utarabaye mwiza kubera imihandagurikire y’ikirere.
