2023/2024: Dipolomasi yinjirije u Rwanda miliyoni zisaga 580 Frw

Minisitiri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb Olivier Jean Patrick Nduhungirehe yatangaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/2024 u Rwanda rwinjije miliyoni 587 z’amafaranga y’u Rwanda, akomotse ku ngendo shuri z’Abanyamahanga bagiriye mu Rwanda n’imishinga y’ikoranabuhanga rushora mu mahanga.
Yabibwiye Abasenateri mu kiganiro bagiranye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Gicurasi 2025, cyagarukaga ku bikorwa mu guteza imbere ubutwererane hagati y’u Rwanda n’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere.
Yagaragaje ko imibare y’Urwego rumenyekanisha udushya n’ibisubizo rwishatsemo byifashishwa mu guteza imbere ibindi bihugu, Rwanda Cooperation Initiative (RCI), igaragaza ko kuva mu 2018, Igihugu cyakiriye abashyitsi 7 662 baturutse mu bihugu 70.
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko binyuze muri RCI u Rwanda rukataje mu gushaka inyungu z’ubukungu bushingiye kuri dipolomasi by’umwihariko mu bihugu biri mu nzira y’iterambere.
Yagize ati: “Hari imishinga y’ikoranabuhanga yoherejwe mu bihugu nka Tchad ndetse na Kenya, Guinea ndetse na Kenya, n’indi itatu irimo itegurwa, tugomba kohereza muri Lesotho, Eswatini ndetse na Tchad.
Yakomeje ati: “Mu mwaka ushize w’ingengo y’imari wa 2023/2024, RCI yinjirije u Rwanda, miliyoni 587 Frw, binyuze muri izo ngendoshuri no kohereza imishinga ku rwego mpuzamahanga.”
Minisitiri Amb Nduhungirehe yakomeje avuga ko ubutwererane butuma u Rwanda ruba igicumbi cy’imiyoborere, ikoranabuhanga, kuba twaraciye ikoreshwa rya pulasitiki n’ibindi.
Umuyobozi Mukuru wa RCI, Uwase Patricie yavuze ko nyuma y’aho uru rwego rushyizweho mu 2018, rwashyize imbaraga mu kugaragaza ibisubizo u Rwanda rwishatsemo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati: “Mu bihugu 70, byaje kudUsaba umubano, 45 ni ibyo muri Afurika y’Iburasirazuba. Mu mishinga y’ikoranabuhanga tugenda dukorana n’ibindi bihugu bitandukanye, ikintu cya mbere twibandaho iyo turimo kuganira n’ibi bihugu ni ukubabwira ko ibisubizo by’ibibazo biri iwacu.”
Yavuze ko abo bashyitsi iyo baje bagaragarizwa amahitamo y’u Rwanda kugira ngo bamenye icyatumye rugera ku iterambere.
Yavuze ko nyuma y’aho mu Rwanda hatangijwe urwego rwa RCI, ibihugu byihutiye kuza kurusaba ko ibyaruteje imbere byatangizwa iwabo.
Yagize ati: “Nka Tchad twakoranye neza kuva icyo gihe, mu mishinga y’ikoranabuhanga, baje bifuza kumenya neza impamvu dukora neza mu gufata neza inkunga duhabwa.”
Yahishuye ko u Rwanda rwafashije Tchad gutangiza ikoranabuhanga mu igenamigambi no gucunga imari, ibijyanye no kwishyura imisoro binyuze mu ikoranabuhanga (e Tax) no gukoresha fagitire ya EBM nk’uko n’u Rwanda rubifite kandi bikomeje gutanga umusaruro.


Anonymous says:
Gicurasi 7, 2025 at 11:03 amHello, my names are Irankunda phocas I want to join you in the national anthem. I want to be a soldier. I have just finished my S3 education. Brothers, please tell us the date of the announcement of the junior soldiers. Thank you for your reply. 0725886203
Anonymous says:
Gicurasi 7, 2025 at 11:05 amHello, my names are Irankunda phocas I want to join you in the national anthem. I want to be a soldier. I have just finished my S3 education. Brothers, please tell us the date of the announcement of the junior soldiers. Thank you for your reply. 0725886203