2023-2024: Abahuye n’impanuka n’indwara bikomoka ku kazi barakabakaba 8000

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mata 28, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) Amb Nkulikiyinka Christine, yatangaje ko hagati y’umwaka wa 2023 na 2024 mu Rwanda habaruwe abakozi bahuye n’impanuka n’indwara bikomoka ku kazi bangana na 7 955.

Yasabye abakoresha kwita ku bakozi hirindwa ibyo byago kuko umurimo unoze uteza imbere uwukora n’Igihugu muri rusange.

Ni mu butumwa yatanze kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Mata 2025, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’ubuzima n’umutekano ku kazi, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ubuzima n’Umutekano ku kazi: Ishingiro ry’Umusaruro”.

Ni umunsi ku rwego rw’Igihugu wizihirijwe mu Karere ka Rwamagana, ku birombe bicukurwamo amabuye y’agaciro mu Murenge wa Musha, harebwa uko umutekano n’ubuzima by’abakozi byubahirizwa mu kazi.

Minisitiri Nkulikiyinka yagaragaje ko umurimo mu Rwanda ukibangamiwe n’ibibazo abawukora bahura na byo.

Yagize ati: “Mu Gihugu cyacu, imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwiteganyirize bw’Abakozi (RSSB) igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/2024 gusa, habaye impanuka n’indwara zikomoka ku kazi zigera ku 7 955 ni ukuvuga hafi ibihumbi 8.”

Yakomeje agira ati: “Twibukiranye ko uwo mubare aba ari uwa bamwe mu bakozi bake bagira amahirwe yo guteganyirizwa kugeza ubu. Twakwibaza rero abadateganyirizwa uko bangana ndetse n’ibibazo bahura na byo, byo kutabona ikibafasha iyo bahuye n’ibyago bikomoka ku kazi.”

Ubuyobozi bw’ikirombe cya Musha bwagaragaje ko butanga ibikoresho bitandukanye ku bakozi, byo gukoresha bacukura munsi y’ubutaka, birimo inkweto zabugenewe, ingofero, itoroshi ibafasha kumurika ahari umwijima, imyambaro yabugenewe n’uturindamatwi tubafasha kwirinda urusaku rw’ibimashini bicukura, ndetse n’agapfukamunwa kabarinda ko mikorobe ziri aho zabanduza.

Bamwe mu bakozi bacukura mu birombe by’amabuye y’agaciro i Musha bavuze ko guhabwa ibikoresho ari ingenzi kuko bituma bizera umutekano w’ubuzima bwabo.

Umucukuzi Shema Hypolite yagize ati: “Guhabwa ibikoresha biramfasha nkaza ndi muzima ngataha ndi muzima kandi bidufasha mu buryo bw’ubukungu. Iyo twambaye izi ngofero, udupfukamurwa na za bote bidufasha gukora akazi dutekanye.”

Aho kandi abakozi bahabwa ubwishingizi bufasha mu gihe bahuye n’impanuka mu kazi, bukabagoboka.

Ntirenganya Bahati Jean Claude, umukozi ushinzwe ubuzima n’umutekano kuri iki kirombe cya Musha, yagize ati: “Mbere y’uko aba bakozi binjira mu buvumo, aho bacukura amabuye y’agaciro turabanza tugasuzuma uko ibintu bimeze, tukavugana n’abayoboye amatsinda y’abakozi bakajya munsi, bakareba aho baza gukorera ko nta mpanuka byateza.”

Yongeyeho ati: “Icyo bikiza, tugereranyije n’igihe cyashize bigabanya imfu no gukomereka kw’abakozi rimwe na rimwe.”

MIFOTRA yagaragaje ko ku bakoresha bagomba gukumira ibyatuma abakozi bahura n’ibyago bituruka ku kazi bakora ariko kandi bakabibangikanya no kubateganyiriza kugira ngo ibyago nibibaho babone ikibafasha.

Raporo y’ubugenzuzi bw’umurimo mu Rwanda igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021/2022 igipimo rusange cyo kubahiriza ibipimo by’umurimo unoze (Decent Work) cyari 67.5% na ho ikijyanye n’ubuzima n’umutekano ku kazi cyari 45.5%.

Mu mwaka wakurikiyeho wa 2022/2023 igipimo rusange cyo kubahiriza ibipimo by’umurimo unoze (Decent Work) cyari 72 % na ho ikijyanye n’ubuzima n’umutekano cyari 52.2%.

Mu mwaka w’ingengo y’imari ushize wa 2023/2024 igipimo rusange cyo kubahiriza ibipimo by’umurimo unoze (Decent Work) cyari 72.7% naho igipimo ikijyanye n’ubuzima n’umutekano ku kazi cyari kuri 59.9%.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Amb. Nkulikiyinka yibukije ko mu gihe umurimo witaweho uko bikwiye uba isoko y’iterambere mu gihugu.

Yagize ati: “Umurimo ni wo uzakomeza gufasha Igihugu cyacu gukura abaturage mu bukene kandi turagenda dutera intambwe muri uru rugendo.”

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) yo mu ibarura ry’imibereho y’ingo iherutse gutangazwa muri uyu mwaka, igaragaza ko abaturage bakennye bagabanyutse cyane, bavuye kuri 39.8% mu mwaka wa 2017 bagera kuri 27.4% mu mwaka wa 2024. Kuva mu bukene nta kindi rero, ni ukubona umurimo.”

Umuryango Mpuzamahanga wita ku murimo (International Labour Organization) ugaragaza ko ku Isi yose, buri mwaka haba impanuka n’indwara zikomoka ku kazi zigera kuri 395 000 000.

Abakozi bagaragaje uku ubuzima n’umutekano byabo byifashe mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mata 28, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE