18% by’abaturage b’u Rwanda ni abana bari munsi y’imyaka 6

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) yasabye buri wese kwita ku mikurire y’abana bari munsi y’imyaka itandatu, kuko bagize 18% by’Abanyarwanda bose kandi ko mu gihe batitaweho hakiri kare badindira mu mikurire.
MIGEPROF yagaragaje ko muri rusange Abanyarwanda 44,5% ari abana ni ukuvuga abari munsi y’imyaka 18 y’amavuko.
Minisitiri wa MIGEPROF Madamu Uwimana Consolée, yabigarutseho ubwo yasozaga Inama y’Igihugu y’iminsi itatu yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA) gifatanyije na Imbuto Foundation, yari igamije kunguranabitekerezo ku cyateza imbere Gahunda mbonezamikurire y’abana bato.
Ni inama yatangiye tariki ya 19 ikaba yasojwe tariki ya 21 Kanama 2024, yitabiriwe n’abantu 360 bo mu nzego zitandukanye barimo aboyobozi mu nzego za Leta n’izabikorera, abashakashatsi, abo mu Miryango mpuzamagahanga n’iyo mu gihugu itari iya Leta, ababyeyi n’abana.
Yari ifite insanganyamatsiko igira iti: “Gutegura ejo hazaza, duteza imbere imbonezamikurire y’abana bato mu buryo burambye”.
Yasabye ababyeyi bose kwita ku bana babo, ashingiye ku Itegako no 71/218 ryo ku wa 31 Kanama 2018 ryerekeye kurengera umwana, mu ngingo ya 3, rivuga ko umwana wese ari umuntu utarageza ku myaka 18 y’amavuko.
Ubushakashatsi buheruka gukorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) mu 2022, mu ibarura rusange ry’abaturage mu Rwanda, bwerekanye ko abaturage bagera kuri 5 896 601 ari abana bangana na 44,5% by’Abanyarwanda.

Muri abo abana 2 426 016 bari munsi y’imyaka itandatu bangana na 71% by’abana b’u Rwanda ariko banagize 18% by’abaturage b’u Rwanda bose.
Minisitiri Uwimana yatanze umukoro kuri buri wese yaba abari mu nzego zitandukanye ndetse n’ababyeyi wo kwita ku mikurire y’umwana by’umwihariko uri munsi y’imyaka itandatu.
Yagize ati: “Iyi ni imibare rero itugaragariza ubunini bw’umukoro dufite ku baturage bacu, kugira ngo abana bazabe abo bifuza kuba bo kandi batange umusaruro ufatika mu Rwanda bakeneye serivisi zitandukanye zirimo kubabungabungira ubuzima, kubaha ubumenyi bufite ireme, kuba ifunguro ryuzuye, kurwanya ihohoterwa rishobora kubakorerwa, kubaha uburere, kubabonera umwanya wo gukina kubaganiriza n’ibindi.”
Uwo muyobozi yavuze inyinshi muri izo serivisi zinoza imikurire y’umwana, ziboneka mu bigo mboneza mikurire.
Mu Rwanda hari ibigo mbonezamikurire zigera ku 31 638, muri izo ngo abana 78% bafite imyaka kuva kuri itatu kugera kuri itanu ni bo bazirererwamo.
MIGEPROF ihamya ko mu gihe umwana yitaweho muri ngo mbozamikurire agira imitsindire myiza mu mashuri abanza n’ayisumbuye akazavamo umuntu w’ingirakamaro ku gihugu no ku muryango muri rusange.
Umuyobozi Mukuru wa NCDA Madamu Ingabire Assoumpta, yasabye abayobozi by’umwihariko kwita ku bana bari munsi y’imyaka itatu kuko bibafasha gukura neza.
Ati: “Ni iyi nama tuyitegura icyo twari tugamije ni ukugira ngo twite ku bana bari munsi y’imyaka itatu bikomeye birenze uko twabikoraga, kuko uriya mwana tumwitayeho ntabwo yagwingira, ubwonko bwe burakura ku kigereranyo cya 80% by’umuntu mukuru. Tugira ngo abayobozi n’abandi bireba babifate nk’ikintu gikomeye mu buzima bw’umwana.”
Ingo Mbonezamikurire y’Abana bato mu Rwanda zavuye ku 4 010 muri Mutarama 2018 kugera muri Kamena 2024 zari zimaze kugera 31 638, aho abana bazirererwamo bavuye ku 256 677 bagera kuri 1 149 699, mu gihe ababarera babiherewe amahugurwa bavuye ku 35 712 bakagera ku 101 809 hamwe na Komite Nyobozi z’ababyeyi 88 846.
MIGEPROF igaragaza ko ubushakashakatsi buheruka mu mwaka wa 2020 bwagaragaje ko igwingira ry’abana mu Rwanda ryagabunutse biturutse kuri serivisi bahererwa mu bigo mbonezamikurire (ECD), aho bwavuye kuri 44% bugera kuri 33%.
Ni mu gihe imirire mibi ihutiyeho mu bana, yavuye kuri 3% igera kuri 1%.













