Kigali-Rwanda

Partly sunny
20°C
 

‘Zoning’ izafasha abahinzi ba kawa kurushaho kubona inyungu – NAEB

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 15-02-2019 saa 08:50:27
Dr. Gatarayiha Celestin asobanurira itangazamakuru uko bashyizeho ingamba zituma igiciro ku muhinzi wa kawa kirushaho kuzamuka (Samuel M)

Umuyobozi ushinzwe ishami rya kawa mu Kigo k’igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa hanze bikomoka ku buhinzi n’ubworozi NAEB, Dr. Gatarayiha Celestin, avuga ko gahunda bashyizeho ya “Zoning Program” yo guhuriza hamwe abahinzi ba kawa bari mu karere kamwe ituma barushaho kungukirwa na kawa.

Gahunda ya Zoning, ihuriza hamwe abahinzi ba kawa bari mu gice kimwe hashingiwe ku turere kawa yeramo cyane, bakagira uruganda rumwe rubagurira umusaruro rukanabafasha guhinga no gusarura kawa mu buryo uruganda ruyikeneye hakurikijwe uko kawa nziza ikenewe ku isoko mpuzamahanga.

Dr. Gatarayiha avuga ko igihe urwo ruganda rugeze ku isoko mpuzamahanga rugasanga igiciro cyazamutse, bagerageza kugira icyo bagenera abahinzi ba kawa mu rwego rwo kugira ngo basangire inyungu y’inyongera yabonetse.

Ati: “Twashyizeho ikitwa ‘Zoning Program’ aho buri ruganda rufite abahinzi bakorana na rwo; kwari ukugira ngo tumenye ngo ikawa twohereje mu mahanga yahinzwe na nde n’ubwo yagurishijwe n’umucuruzi ari rwo ruganda. Icyo gihe wa wundi wohereje ya kawa hanze rero kuko yagurishije neza kawa nziza, biba bikenewe ko asubira inyuma agaha ba bahinzi agahimbazamusyi kandi ubu birakorwa cyane.”

Mu bindi Dr. Gatarayiha avuga bizarushaho gutuma umuhinzi wa kawa atagwa mu gihombo mu gihe igiciro cya kawa kizaba kitifashe neza ku isoko mpuzamahanga, birimo kubanza kongera ubwinshi bw’ikawa, kugira ngo umuhinzi usanzwe yeza ibiro bike kuko yateye ibiti bya kawa bike, igiciro nikiramuka kimanutse atazahomba cyane kuko afite umusaruro mwinshi.

NAEB igaragaza ko urebye umusaruro w’ikawa yeze mu 2017 bishyira 2018 yiyongereyeho toni 1.000 ugera kuri toni ibihumbi 23, zivamo miriyoni 67 z’amadorari y’Amerika mu gihe umwaka wa 2016/2017 izeze zavuyemo miriyoni 64.

Byitezwe ko umwaka wa 2019 w’umwero wa kawa uzasozwa mu kwezi kwa Kamena, uzarangira heze kawa toni ibihumbi 24.5.

Dr. Gatarayiha asobanura ko kugira ngo igiciro k’ikawa abahinzi bari kugurirwaho uyu munsi kigenwe, bakoze ubushakashatsi mu myaka ibiri ishize basanga ibyo umuhinzi akoresha kugira ngo yeze ikiro kimwe k’ibitumbwe bya kawa ari amafaranga 177, bityo igiciro cyose uruganda rushobora gutanga mu Rwanda ku muhinzi kitajya munsi y’ayo mafaranga ahubwo kiba kigiye hejuru kugira ngo akuremo inyungu ku gishoro yakoze.

Dr. Gatarayiha Celestin asobanurira itangazamakuru uko bashyizeho ingamba zituma igiciro ku muhinzi wa kawa kirushaho kuzamuka (Samuel M)

Ku ruhande rw’abahinzi, Mukansanga Epiphanie, umwe mu bitabiriye inama irimo kubera i Kigali, yiga ku mwimerere wa Kawa akaba anahinga kawa yagize ati “Aho tubona tugifite imbogamizi, ni mu buryo umuhinzi akoresha ingufu cyane akorera igihingwa cya kawa hanyuma igiciro ugasanga cyagiye hasi bityo inyungu zigaragara ugasanga zabaye nkeya ugereranyije n’ibikorwa biba byakozwe.”

NAEB ivuga ko buri mwaka kandi ihugura abahinzi ibihumbi 15 mu turere dutandukanye duhingwamo ikawa kugira ngo bamenye uko biat kuri kawa yabo bijyanye n’ireme rya kawa ikenewe ku isoko, no kubafasha kubegereza ifumbire kurwanya ibyonnyi hakaba no gufasha inganda zitunganya ikawa kugira ngo zigere ku bwiza bwa kawa yoherezwa hanze ikenewe.

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.