Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Zimwe mu mpamvu zituma abana b’abakobwa baterwa inda zavuwe imuzi

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 07-03-2019 saa 17:14:53
Aba ni bamwe mu baturage baganiriye n'Imvaho Nshya (Foto Mukagahizi R.)

Hirya no hino mu gihugu hakomeje kugaragara abana b’abakobwa basambanywa bakiri bato bamwe bikabaviramo kubyara imburagihe, zimwe mu mpamvu zitera icyo kibazo zavuwe imuzi.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Nyiransabimana Clarisse, umukobwa wo mu murenge wa Bushoki Akarere ka Rulindo, yavuze ko hari impamvu nyinshi zirimo ubukene zituma abana b’abakobwa basambanywa bamwe muri bo bagaterwa inda.

Yagize ati “Abo bakobwa baterwa inda ni abakobwa bakunze kuba bava mu miryango ikennye, bigatuma bagana mu migi bagiye gukorera amafaranga mu kazi ko mu rugo, bakahatererwa inda bakaza batwite.”

Mukanyamibwa Clemence we avuga ko hari abakobwa basambanywa bakiri bato, bagasambanywa n’abagabo bafite ingo babakurikiyeho kugurirwa amavuta cyangwa imyenda. Hari n’abakobwa ngo basambanywa kubera baguriwe bombo cyangwa amandazi.

Uwamungu Jean Pierre, ni umusore, we avuga ko abakobwa basambanywa kubera uburangare bw’ababyeyi babo batabigisha hakiri kare ngo bamenye ububi n’ingaruka biva mu mibonano mpuzabitsina ikorwa imburagihe. Ati “Ubundi uburere buturuka ku babyeyi.”

Kamali Jean de Dieu, wo mu murenge wa Bushoki, avuga ko ikibazo cy’abana babyarira iwabo bakiri bato gihari.

Yagarutse ku mpamvu abona abana b’abakobwa basambanywa, agira ati “Nge mbona ubujiji buza ku isonga mu gutuma abana b’abakobwa basambanywa. Niba dufite umubare munini w’abana b’abakobwa batajyanywe mu ishuri, bivuze ngo baba bafite umwanya munini mu rugo, na ba bandi babashuka bakababonera hafi.”

Akomeza avuga ko bamwe mu bagabo bafatirana abana batagiye mu ishuri bakabereka ko bafite uburyo babafashamo bigatuma bigarurira imitima yabo, bakabasambanya.

Uretse ibyo, ngo harimo bamwe mu bagabo batazi ko ari icyaha gihanwa n’amategeko bigatuma bishora mu gusambanya abana bazi ko ari ibisanzwe. Ibyo bikiyongeraho ko abana b’abakobwa batazi amategeko.

Kirazira gusambanya umwana

Madamu Kanakuze Jeanne D’arc, Perezida w’Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe, avuga ko kizira kikaziririzwa gusambanya umwana.

Yagize ati “Nta mwana w’umwangavu ukwiye gusambanywa, icyo ni ikintu gikomeye cyane, ntimukakijenjekere, mugiseka, nta bwo umwana w’umukobwa w’umwangavu abereyeho kugira ngo aterwe inda akiri umwana afite imyaka munsi ya 14 akavutswa amashuri ye, ababyeyi be bakamwamagana, ubwo ubuzima bwe bwose bukaba burapfuye. Gusambanya umwana w’umwangavu kirazira.”

Kanakuze asaba abantu bose guhagurukira icyo kibazo usambanyije umwana agashyikirizwa ubutabera kandi buri wese akaba ijisho rya mugenzi we kandi bakirinda guhishira ibibazo nk’ibyo.

Ati “Nta bwo umwana w’umukobwa yavukiye kugira ngo bamusambanye, ibyo ni ubunyamaswa, ibyo si iby’Abanyarwanda.”

Itegeko rishya rihana bikomeye usambanya umwana

Me Bwenge Jean Marie Vianney, umunyamategeko, avuga ko buri wese agomba kuba inshuti y’amategeko akayamenya kuko icyaha cyo gusambanya abana gifite ibihano bikarishye.

Ati “Ubu hasohotse itegeko rihana usambanya umwana w’umukobwa. Tugendeye ku biteganywa n’itegeko rigena ibyaha n’ibihano muri rusange byasohotse mu kwezi kwa Cyenda 2018, hari ibihano biteganyijwe bijyanye no gusambanya umwana, umuntu uwo ari we wese agomba kumenya ko ari icyaha.”

Gusambanya umwana ni cyo gikorwa k’ihohoterwa gikorerwa abana dukunze guhura na cyo. Asobanura ko mu rwego rw’amategeko, icyaha cyo gusambanya umwana icyo bivuze mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Mu gitabo cy’amategeko gihari ubu ngubu kirimo gukoreshwa mu Rwanda cyasohotse ku itariki 27/9/2018 basobanura icyo gusambanya umwana bivuze.

Yagize ati “Umwana ni umuntu utarageza ku myaka 18, ni we gusambanya umwana bavuga mu gitabo, umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, abakoze icyaha: Gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno, cyangwa mu kanwa k’umwana, gushyira urugingo urwo ari rwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina cyangwa mu kibuno cy’umwana, gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.”

Me Bwenge akomeza agira ati “Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri ariko kitarenze imyaka 25.”

Uretse ibyo, asobanura ko mu gitabo cy’amategeko cyasohotse ku itariki 27/9/2018 akaba ari cyo gikoreshwa mu Rwanda ngo iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Yagize ati “Iyo gusambanya ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine (14) byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.”

Iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo icyaha cyo gusambanya umwana cyakozwe hagati y’abana bafite nibura imyaka 14 nta kiboko cyangwa ibikangisho byakoreshejwe, nta gihano gitangwa.

Icyakora ngo iyo umwana ufite imyaka 14 ariko utarageza ku myaka 18 asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine ahanwa ngo hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko mu ngingo ya 54 y’iri tegeko.

Aba ni bamwe mu baturage baganiriye n’Imvaho Nshya (Foto Mukagahizi R.)

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.