Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

Zimbabwe: Mugabe azagumana icyubahiro nubwo yatakaje ubutegetsi

Yanditswe na admin

Ku ya 17-11-2017 saa 11:27:02
Robert Mugabe n'umugore we Grace i Chinhoyi ku wa 29 Nyakanga 2017 (Foto Reuters)

Nta banga rikirimo, Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe w’imyaka 93 y’amavuko, atakaje ubutegetsi nyuma y’imyaka hafi 30 ari umukuru w’igihugu. Nubwo umukambwe Mugabe avanywe ku butegetsi n’igisirikare ke atizihije imyaka ijana nk’uko aherutse kubyivugira, ibitangazamakuru mpuzamahanga bitandukanye byemeza ko uyu munyapolitiki azagumana icyubahiro ke kubera amateka meza yamuranze mu rugamba rwo guharanira ubwigenge bwa Zimbabwe by’umwihariko n’Afurika muri rusange.

Perezida wa Zimbabwe umukambwe Robert Mugabe n’umugore we Grace i Chinhoyi ku wa 29 Nyakanga 2017 (Foto Reuters)

Nubwo hashize igihe ku mbuga nkoranyambaga zo hirya no hino ku isi hacicikana amafoto ya Robert Mugabe, amugaragaza asinzirira mu nama mpuzamahanga yabaga yatumiwemo nka Perezida, RFI, Radio Mpuzamahanga y’u Bufaransa itangaza ko bitazavanaho ko Mugabe ari imwe mu ntwari zo ku mugabane w’Afurika. Iti «Mugabe afite ibyiza byinshi yakoze muri Afurika no muri Zimbabwe bizakomeza kumugira indashyikirwa muri politiki kabone nubwo adasoje neza».

Kimwe mu bigaragaza ko yemerwaga cyane mu gihugu ke, ni uko abanyapolitiki bo mu ishyaka rye ZANU-PF bari baramaze kumwemeza nk’umukandida mu matora ya Perezida ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2018.

Mugabe afite ibigwi

Mu byo Robert Mugabe ashimwa harimo ko mu rugamba rwo guharanira ubwigenge bw’igihugu ke ngo yitwaye neza arutsinda binyuze mu nzira nziza y’ibiganiro. RFI iti «Nubwo Robert Mugabe yamaze imyaka 10 yose afunzwe azira gusabira igihugu ke ubwigenge, yabaye indashyikirwa mu kubyitwaramo neza kugeza atsinze ba gashakabuhake baranzwe n’amacakubiri y’ivanguraruhu mu cyahoze kitwa Rhodésie.

Amaze no kuba Minisitiri w’intebe mu gihe k’imyaka 7 uhereye mu 1980 na nyuma y’aho abereye Perezida ku wa 31 Ukuboza 1987, umukambwe Mugabe yashyize imbere politiki yo kunga abenegihugu bari barashegeshwe n’ayo macakubiri bigishijwe n’abakoloni». No kugeza magingo aya, umugabane w’u Burayi ngo ufata Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe nk’Umunyafurika wageze ku bwigenge binyuze mu nzira ya demokarasi, kandi ngo barabyishimira.

Yasubije bene wabo amasambu

Bimwe mu bitangazamakuru byo muri Zimbabwe, bitangaza ko bimwe mu bituma Abanyazimbabwe bakunda Perezida Mugabe bakanamwemerera kubayobora muri iyi myaka 30 yose itambutse, ari uko ngo mu mwaka wa 2000 yambuye Abazungu amasambu n’inzuri bari barigabije abiha bene wabo.

Biti «Nubwo iyo politiki yatumye ibihugu bikomeye bihagurukira kurwanya Perezida Mugabe no gukora iyo bwabaga bikamukomanyiriza ku bijyanye n’ubukungu, kuva icyo gihe Abanyazimbabwe bo bamufata nk’umurwanashyaka wabasubije agaciro kabo n’ubutaka batagiragaho ijambo».

Ku basesengunzi bamwe ba politiki ya Zimbabwe, basanga iyo politiki ya Perezida Robert Mugabe yo kwambura Abazungu ubutaka bakoreragamo akabuha bene wabo batarabubyajije umusaruro nk’uko bikwiye, ngo byazaniye Zimbabwe akaga mu buryo bw’ubukungu no mu buryo bw’ububanyi n’amahanga.

«Ni bwo ba gashakabuhake babonye icyuho binjiriyemo bahagarika inkunga zose bahaga Zimbabwe bityo ubukene n’inzara bikabije ntibyongera kuva muri iki gihugu no kugeza magingo aya». Ni nabwo haje kuvuka abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta ya Harare, barangajwe imbere na Morgan Tsvangirai.

Grace Mugabe yabaye icyuho gikomeye

Mu busesenguzi bwakozwe na France24, bemeza ko nubwo Perezida Mugabe yagiye agaragaza intege nke mu mitegekere y’igihugu, abanyapolitiki b’ibihugu barwananye urugamba rwo guharanira ubwigenge banze kumuvamo bituma amara iriya myaka yose ari umukuru w’igihugu. Iti «Icyananiye abakoranye na Mugabe kwihanganira ni ubwishongozi bw’umugore we Grace, watinyutse koshya uriya mukambwe akirukana Emmerson Mnangagwa ku wanya wa Visi Perezida wa Zimbabwe».

Abasesenguzi basanga kwemerera Grace kuvogera inkoramutima za Zanu-PF agamije kuzasimbura umugabo ku ntebe y’umukuru w’igihugu, ngo ni cyo cyuho gikomeye Mugabe yasize mu butegetsi bwe igisirikare kinjiriyemo kimuvanaho.

 Haracyari urujijo

Nubwo ubutegetsi bwa Perezida Mugabe butakiriho muri Zimbabwe ndetse n’umugore we Grace bikaba bivugwa ko yahungiye muri Namibiya, Abanyazimbabwe baracyari mu rujijo kuko nta muntu abahiritse ubutegetsi bari batangaza uzayobora inzibacyuho.

RFI iti «Amakuru twahawe n’umunyamakuru mugenzi wacu wa AFP kuri uyu wa Kane, ni uko Robert Mugabe yanze kuganira n’abahiritse ubutegetsi bwe. Bisobanura ko uyu mukambwe atiteguye kwemera gutanga ubutegetsi ku neza mu rwego rwo kwirinda ko inzibacyuho bivugwa ko imaze umwaka wose itegurwa na Visi Perezida Emmerson Mnangagwa, igomba kugenda neza ikajyaho nta maraso amenetse».

RFI ivuga ko umuryango w’ibihugu byo mu karere k’Afurika y’uburengerazuba SADC (Communauté de développement d’Afrique australe) Zimbabwe iherereyemo iri muri ibyo biganiro biri kuba mu ibanga i Harare kabone nubwo nta muhuza iratangaza. Iti «Ubuyobozi bw’ingabo za Zimbabwe no kugeza uyu munsi ntibwemera ko igisirikare cyahiritse ubutegetsi ku mbaraga. Bukomeje kuvuga ko bugamije kuvana muri Guverinoma abayiseseyemo bagamije kwirukana no kugirira nabi abarwanashyaka ba ZANU-PF bafitiye igihugu akamaro».

Ibitangazamakuru binyuranye biremeza ko hamaze gufungwa ba minisitiri barenga 3 barimo Ignatius Chombo w’imari n’uw’uburezi n’ufite mu nshingano ubuyobozi bw’uturere. Ngo hanafunzwe abatari bake mu bakoranaga bya hafi na Grace Mugabe.

KAYIRA ETIENNE

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.