ZEN na Nyamagabe zegukanye igikombe k’irushanwa rya Karate Ambassador’s Cup 2019

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 26-02-2019 saa 09:12:21
Takayuki Miyashita, Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda yishimana n'abakinnyi b'ikipe ya Nyamagabe

Ikipe ya ZEN mu kiciro cyo ku rwana bizwi nka ‘Kumite”, na Nyamagabe mu myiyereko ‘Kata’, ni zo zegukanye igikombe k’irushanwa rya “Karate Ambassdor’s Cup 2019”, y’uyu mwaka wa 2019, ryabereye kuri Sitade Amahoro i Remera, tariki 24 Gashyantare 2019.

Iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya 4, ryateguwe n’Ishyirahamwe nyarwanda ry’umukino wa Karate “FERWAKA”, ku bufatanye na Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda.

ZEN yegukanye iki gikombe mu kiciro cyo kurwana ‘Kumite’, nyuma y’uko isoje iri rushanwa iri ku mwanya wa mbere. Yakurikiwe na Nyamagabe, Okapi iba iya 3 naho Petit Tigre iba iya kane.

Mu kiciro cyo kwiyereka ‘Team Kata’, ikipe ya Nyamagabe ni yo yegukanye gikombe nyuma y’uko ibaye iya mbere ikaba yarakurikiwe n’ikipe ya ZEN, Fly Eagle naho Nyagatare iba iya 4.

Mu kwiyereka umuntu ku giti ke, Ishimwe Sandrine yabaye uwa mbere mu bagore, Abayisenga Paremonique aba uwa kabiri, Niyonkuru Joselyne na Uwase Respeace bombi baba aba 3.

Mu kiciro cyo kurwana umuntu ku giti ke, Mbabazi Seraphine yaje ku mwanya wa mbere mu bagore, Umunezero Jovia ku mwanya wa 2, Iranezeza Berthe na Gwizineza Paciantique baza ku mwanya wa 3.

Mr.Takayuki Miyashita, Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda yatangaje ko bishimiye kubasha gutegura iri rushanwa riba buri mwaka, ku nshuro ya 4 mu Rwanda, ko aba ari umwanya mwiza kugira ngo abakinnyi babashe kugaragaza impano bafite muri uyu mukino wa Karate.

Avuga ko bateganya kongera gutanga inkunga mu gutegura iri rushanwa ry’umwaka utaha ndetse n’indi myaka iri imbere.

Rurangayire Guy wari uhagarariye Minisiteri y’Umuco na Siporo “MINISPOC”, yishimiye uko iri rushanwa ryagenze, akaba anizera ko umukino wa Karate uzarushaho gutera imbere bitewe n’uko irimo gukinwa n’abana bakiri bato kandi bafite impano.

Karamaga Barnabe, Visi Perezida wa FERWAKA, yashimiye Ambasade y’u Buyapani ku nkunga ibatera mu gutegura iri rushanwa, aboneraho no gutangaza kandi ko urwego rw’uyu mukino rurimo kugenda rutera imbere bitewe n’amarushanwa atandukanye baheruka kwitabira.

Takayuki Miyashita, Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda yishimana n’abakinnyi b’ikipe ya Nyamagabe

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.