Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Zao Zoba na Sauti Sol bararimba hatangizwa FESPAD

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya 29-07-2018 saa 08:15:36
Sauti Sol itsinda rikomeye ryo muri Kenya

Umuhanzi Zao Zoba   ukomoka muri Congo Brazzaville wakunzwe hambere ku ndirimbo yitwa «Ancien combattant» n’itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya bararirimba mu birori byo gutangiza Iserukiramuco ry’imbyino nyafurika ibirori bikaza kubera i Remera kuri Sitade Amahoro.

Sauti Sol itsinda rikomeye ryo muri Kenya

Iri serukiramuco rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya cumi riratangira uyu munsi ku ya 29 Nyakanga 2018 rizasozwe ku ya 3 Kanama 2018 hanizihizwa umunsi mukuru w’Umuganura wizihizwa buri mwaka.

Aba bahanzi bemejwe ko ari bo  baza kuririmba mu birori bitangiza  iri serukiramuco gusa muri iyi minsi havugwaga ko Angelique Kidjo na  Yemi Alade bazaza ariko bo ntibemejwe.

Ku ya 24 Werurwe 1953 ni bwo Zao Zoba yavutse  naho indirimbo ye Ancien combatant yakunzweho cyane yayisohoye mu 1984.

Itsinda rya Sauti Sol ryo rikunzwe muri aka karere kandi  rifite indirimbo nyinshi rizwiho.

Umwanditsi:

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.