Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Zagabe yihaye intego mu mwaka umwe agiye kumara muri Kiyovu

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya 11-10-2018 saa 14:08:47
Zagabe Jean Claude watandukanye na Mukura akerekeza muri Kiyovu

Zagabe Jean Claude, myugariro w’iburyo wahoze ari kapiteni wa Mukura yamaze kwiha intego zo kuzamura urwego mu ikipe ye nshya ya Kiyovu.

Uyu mukinnyi yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri Kiyovu nyuma yo gutandukana na Mukura.

Zagabe ntiyigeze ahabwa amasezerano mashya kuko atifuzwaga n’umutoza Harigingo Francis nyamara yarifuzwaga n’abakunzi na bamwe mu bayobozi b’iyi kipe.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Zagabe avuga ko yahisemo gusinya umwaka umwe muri Kiyovu kugira ngo abashe gukora cyane no kuzamura urwego rwe.

Ati “Nk’umuntu wari uvuye mu bintu nka biriya biba bisaba gukora cyane, ukiha intego rero mu mwaka umwe byanze bikunze urakora. Kiyovu ni ikipe nziza, rero intego nihaye ni ukugerageza gukoresha imbaraga ngaha ibyishimo abakunzi ba Kiyovu, ikipe y’ahantu nakuriye.”

Zagabe Jean Claude watandukanye na Mukura akerekeza muri Kiyovu

Zagabe avuga ko namara umwaka umwe azareba uko bimeze amenye niba yaguma muri Kiyovu mu gihe yaba imuha ibyo imugomba ku gihe.

Uyu myugariro yanaboneyeho gushimira cyane abakunzi ba Mukura bamubaye hafi na Nizeyimana Olivier uyobora iyi kipe wamufashije muri byinshi yari ashoboye

Ati “Bimaze gutangazwa ko ntari mu bakinnyi umutoza akeneye ni bwo nagiye menya uko bamfataga nasanze bari inshuti zange. Ndabashimira ko babonye ibyo nakoze. Narabakundaga kandi ndacyabakunda. N’ishyaka bandwaniraga nubwo nari ndi kure narabimenye. Ndabashimira ko nta kibazo nigeze ngirira i Huye no mu buzima busanzwe. Urukundo n’ineza bangiriye ndacyabirizirakana.”

Yakomeje yifuriza Mukura n’umutoza wayo amahirwe. “Umutoza ni ko yabitekereje. Iyo bigaragaye ko abantu babitinzeho ni uko biba bigaragara ko ari ukuri, ariko we yagize amahitamo ye n’imbaraga ze. Nzi ko yabibonye ko bitari cyo gihe cyo kuva hariya ariko naho ndi ubuzima bwarakomeje. Ndasabira imigisha umuyobozi wa Mukura ku rukundo yanyeretse.”

Zagabe yavuye muri Mukura nyuma y’imyaka ine ayisigira igikombe cy’Amahoro cya 2018 cyayisheje itike yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino y’Afurika.

Umwanditsi:

BIZIMANA ERIC

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.