Kigali-Rwanda

Partly sunny
28°C
 

Yverry yakiriye neza izina “Umutima” abafana be biyise

Yanditswe na admin

Ku ya 15-11-2017 saa 11:00:28
Umuhanzi Yverry (Uwa gatanu uvuye iburyo) ari kumwe na bamwe mu bafana be

Rugamba Yves ukoresha mu buhanzi izina rya Yverry yatangarije Imvaho Nshya ko yishimiye izina “Umutima” abafana be bahisemo kwiyita.

Iki gikorwa bakoreye i Kigali mu mpera z’icyumweru cyatambutse  yahamije ko cyamushimishije cyane ngo n’ubwo abafana bose batabashije kugera aho cyabereye  bitewe n’uko imvura yaguye bamwe ikababuza.

Umuhanzi Yverry (Uwa gatanu uvuye iburyo) ari kumwe na bamwe mu bafana be

Yagize ati “Ni igikorwa cyanshimishije kuko natangiye ubuhanzi ndi umwe none nabonye abantu benshi banshyigikiye”.

Mu rwego rwo kugira ngo akomeze ubuhanzi bwe, abo bafana kandi bemeye kumwishyurira indirimbo ikoze mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Muri iyi minsi yavuze kandi ko ahugiye mu gukora amashusho y’indirimbo ye yitwa “Mbona dukundana” ngo kandi bitarenze ibyumweru bibiri izaba isohotse.

Uyu muhanzi yamenyekanye by’umwihariko ku ndirimbo yitwa “Nk’uko njya mbirota”.

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.