Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Yishimiye uko igihangano cye cyakiriwe

Yanditswe na admin

Ku ya Nov 22, 2017

Ndikumana David Diyen n’ubusanzwe ukoresha mu buhanzi izina rya Diyen  yatangarije Imvaho Nshya ko mu ndirimbo ze zitandukanye yagiye asohora ibihe binyuranye yishimiye uko iyitwa “Igisabo” yakiriwe n’abantu.

Umuhanzi Diyen ashimangira ko nyuma y’uko iyo ndirimbo yayisohoye yagiye yakira ubutumwa bunyuranye bumubwira ko yakoze indirimbo nziza  na we bimwongerera ingufu mu buhanzi bwe.

Diyen, umuhanzi uba muri Leta zunze ubumwe z’Amerika

Indirimbo Igisabo avuga ko yayihimbiye umukobwa bahoze bakundana ngo ariko yanayihimbiye   abakobwa bose bazi kubyinisha umubyimba.

N’ubwo Diyen kandi asanzwe aririmba indirimbo z’ubuzima busanzwe arimo guteganya kuririmba indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana.

Diyen asanzwe afite izindi ndirimbo zirimo iyitwa “ Let them talk”, “Icyemezo”,  n’iyitwa “Odeur ya Ocean”.  Uyu muhanzi kandi akorera ubuhanzi bwe  muri Leta zunze ubumwe z’Amerika aho aba.

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS