Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Yemi Alade yasabye kutazajya bamugereranya na Tiwa Savage

Yanditswe na admin

Ku ya 03-01-2018 saa 10:22:30
Alade ubwo yarimo kuganira n'itangazamakuru

Yemi Eberechi Alade ukoresha mu buhanzi izina rya Yemi Alade akaba ari umuhanzi ukomoka muri Nigeria yasabye abantu kutazajya bamugereranya na mugenzi we Tiwa Savage avuga ko icyo ahubwo abantu bakwiye gushyira imbere ari ukumva uburyo bombi barushaho guteza imbere umuziki w’Afurika.

Ibi Yemi Alade yabitangaje ku mugoroba wo ku ya 30  Ukuboza 2017 i Kigali  ubwo  yagiranaga ikiganiro  n’itangazamakuru gusa ku rundi ruhande yavuze ko Tiwa Savage bakomoka mu gihugu kimwe ari umuhanzikazi ushoboye  ku rwego  rw’umugabane wose w’Afurika.

Alade ubwo yarimo kuganira n’itangazamakuru

Yagize ati “Kutugereranya biragoye, njye ntabwo nigereranya   n’umuntu uwo ari wese, mbere na mbere ni umuhanzikazi ushimishije, ni umuhanzi ukomeye muri Afurika gusa nanone numva abantu bari bakwiye kureka gukomeza gukora iryo gereranya ahubwo bakita ku bihangano tubakorera.”

Umuhanzikazi Tiwage Savage we ubusanzwe yitwa Tiwatope Savage-Balogun akaba ubu afitanye amasezerano y’imikonire n’inzu itunganya umuziki ya Jay-Z yitwa Roc Nation.

Tiwa Savage, na we ni umuhanzikazi ukomeye muri Afurika

Azwi kandi ku ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa “ Sugarcane”, “All over”, “ My darling”, “ Ma lo” yakoranye na Wizkid, “Without my heart” yakoranye na   Don Jazzy n’izindi.

Don Jazz kandi ari mu bantu bari inyuma y’iterambere rya Tiwa Savage dore ko amushyigikira mu buhanzi bwe binyuze mu nzu itunganya umuziki yitwa “Marvin”.

Yemi Alade we azwi ku ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa “Knack am”, “Single & searching”, “Na Gode” n’izindi. Uretse yuko no muri Nigeria aba bahanzikazi bombi basa nk’abahanganye mu gukundwa,  no ku rwego rw’Afurika ni ko bimeze.

Mu 2015 ubwo Tiwa Savage yabyaraga agasa nk’ugabanyije kuririmba bamwe bavuga ko  Yemi Alade  ari bwo yaje kuzamukira muri icyo cyuho asa nk’umusatira.

Savage yari yarashakanye n’uwitwa Tee Bills ariko baza gutandukana umugabo avuga ko amuca inyuma ku bagabo barimo Don Jazzy, Dr Sid n’abandi ariko na Tiwa Savage yavugaga ko umugabo we atitaga ku nshingano z’urugo amafaranga  yakoreshwaga mu rugo ari we hafi ya yose wayatangaga.

Ku rundi ruhande kandi, aganira n’itangazamakuru Yemi Alade yavuze ukuntu akunda umwuga ujyanye n’imideli avuga ko anateganya kubishyiramo ingufu.

Yavuze kandi ku kuntu akunda kuririmba mu ndimi zitandukanye avuga ko ubusanzwe akunda indimi. Kugira ngo aririmbe muri izo ndimi yavuze ko ashaka abantu bakamufasha kwandika muri izo ndimi.

Indimi yavuze ko yaririmbyemo harimo Igiswayile, Igiporutigali, Igifaransa n’Icyongereza n’ubundi  muri Nigeria bakoresha  bakunda kwita “ Pidgin English”.

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.