Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

Yatomboye miliyoni ku myaka 63 atarigeze atunga arenze 200.000

Yanditswe na Ntawitonda Jean Claude

Ku ya 31-07-2019 saa 07:48:16
Mutangana Felix ashyikiriza sheki ya miriyoni Gahunde Zachée ukora ubuhinzi bumutungiye umuryango

Gahunde Zachée w’imyaka 63 y’amavuko yazabiranyijwe n’ibyishimo byo kwisanga mu bamiriyoneri ageze mu zabukuru, nyuma yo gutombora miriyoni y’amafaranga y’u Rwanda muri poromosiyo ya Banki ya Kigali (BK PLC) ishamikiye kuri serivisi y’imari yitwa “IKOFI” yagenewe abahinzi.

Gahunde utuye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Kanama, Akagari ka Mahoko, Umudugudu wa Kabindi, akora ubuhinzi bumutunze n’umuryango we ugizwe n’umugore n’abana barindwi.

Ku wa kabiri tariki 30 Nyakanga 2019 ni bwo yashyikirijwe sheki ya miriyoni yatomboye nk’umunyamahirwe wa 11 mu bamaze kwitabira gukoresha konti y’ “IKOFI” ya BK PLC.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Gahunde yashimangiye ko yegukanye miriyoni mu gihe amafaranga menshi yafasheho mu buzima bwe ari ibihumbi 200.000.

Yagize ati: “Ubundi sinigeze mfata kuri miriyoni, ni yo mpamvu bambwiye ngo natomboye miriyoni ibyishimo birandenga mba nk’usaze. Amafaranga menshi nafasheho mu buzima bwange ni ibihumbi 200, na bwo ni akarima nari nagurishije. Banki ya Kigali nayigereranya n’umubyeyi, mbonye aya mafaranga nasaga nk’uri ku manegeka. ”

Gahunde avuga ko yagize ishyaka ryo gufunguza konti y’“IKOFI” ya BK PLC nyuma yo kumva umwe mu banyamahirwe watomboye ukomoka mu Karere ka Rubavu, ahita abitsaho amafaranga y’u Rwanda 3.500 gusa.

Kubera ibyiza yayibonyemo byatumye ayikundisha n’abandi aho amaze kwinjiza mu IKOFI abahinzi umunani.

Ashimangira ko miriyoni yatomboye igiye kumufasha kwagura ubuhinzi, akanarihira amashuri abana be bane bakiga.

Ati: “Aya mafaranga azamfasha mu buhinzi. Nkimara kumva ko natomboye nahise nkodesha umurima igihe cy’umwaka, nzatangira guhinga muri uku kwezi kwa Kanama 2019. Ikindi minerivari y’abana yangoraga, bamwe baranicaye, ngiye kuyishyura nkomeze no kwikenura.”

“IKOFI” ya BK PLC ikomeje kwishimirwa bidasanzwe

Ubuyobobozi bwa Banki ya Kigali buratangaza ko serivisi z’“IKOFI” zikomeje kwishimirwa n’Abanyarwanda b’ingeri zose, nyuma yo kunyurwa n’imikoreshereze y’iri koranabuhanga ryoroshya ihererekanya ry’amafaranga.

Mutangana Felix, Umukozi wa BK mu Ishami ry’ubucuruzi unakurikirana umushinga w’ “IKOFI”, yavuze ko mu byumweru 11 bishize abahinzi barenga ibihumbi 135 (135.000) bamaze kwiyandikisha.

Yavuze ko gushishikariza abahinzi gukoresha “IKOFI” ya BK PLC bijyana no kubashishikariza kwizigamira banategura igihembwe k’ihinga kigiye gutangira mu kwezi kwa Nzeri 2019.

Ati: “Iyo umuhinzi yizigamiye mu “IKOFI” usanga igihe k’ihinga kigeze afite igishoro gihagije, amahirwe yo kubona inguzanyo za Banki ya Kigali n’ibindi dushishikariza abahinzi. Kumva ko kohereza no kwakira amafaranga ari ubuntu nta handi wabisanga.”

Ubuyobozi bwa BK PLC burateganya kuba nibura muri Nzeri 2019 abahinzi bazaba bamaze kwiyandikisha bazagera ku bihumbi 250.

Banki ya Kigali ikomeje kureba uko aya mahirwe yafungurirwa Abanyarwanda bose, serivisi z’“IKOFI” zikongerwamo kwishyura Mituweri, kuzigama muri gahunda y’igihe kirekire ya “Ejo Heza”, kwishyura umuriro w’amashanyarazi n’ibindi.

Mutangana arashishikariza abahinzi gukomeza kwiyandikisha no gukoresha konti zabo z’“IKOFI” babitsa, babikuza, bohererezanya amafaranga cyangwa bagura inyongeramusaruro bakihesha amahirwe yo kuboneka mu banyamahirwe 19 basigaye.

Umuhinzi afunguza konti y’“IKOFI” akoresheje Simukadi y’imwe muri kompanyi z’itumanaho zikorera mu Rwanda, yandika *334*2# akemeza, agakurikiza amabwiriza.

Nyuma yaho ahabwa ubutumwa burimo umubare w’ibanga akawushyira umucuruzi w’inyongeramusaruro, ari na we umwemeza burundu mu bakiriya b’“IKOFI”.

Mutangana Felix ashyikiriza sheki ya miriyoni Gahunde Zachée ukora ubuhinzi bumutungiye umuryango

Akanyamuneza kari kenshi mu maso ya Gahunde

Gahunde Zachée w’imyaka 63 y’amavuko asinyira ko yakiriye miriyoni y’amafaranga y’u Rwanda

Umwanditsi:

Ntawitonda Jean Claude

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.