Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
22°C
 

Yankurije afite intego yo kwitwara neza muri “Kigali Peace Marathon 2019”

Yanditswe na Amani Claude

Ku ya Jun 10, 2019

Yankurije Marthe ukina imikino ngororamubiri yo gusiganwa ku maguru “Athletisme” ni umwe mu bakinnyi mu kiciro cy’abagore bafite impano, ugaragaza ko ashobora kuzahesha ishema igihugu mu gihe kiri imbere.

Uyu usanzwe ukinira ikipe ya APR AC ari mu bakinnyi b’abagore bazaserukira igihugu mu isiganwa rya Marato Mpuzamahanga ryitiriwe Amahoro “Kigali International Peace Marathon 2019” rizaba tariki 16 Kamena 2019.

Azaba afatanya na mugenzi we Musabyeyezu Adeline bombi bakaba bazarushanwa mu kwiruka igice cya Marato “Half Marathon” ahareshya n’intera y’ibirometero 21.

Yankurije atangaza ko afite intego yo kwitwara neza muri iri siganwa, akazamura ibendera ry’igihugu. Ati:“Bijyanye n’imyitozo umutoza yampaye byose birashoboka, habayeho ko umuntu ari muzima ndumva nakwiruka neza.”

Yungamo ati: “N’umwanya wa mbere urashoboka kuko umuntu ategura igihe cyose ashaka gutsinda kandi umwanya wa mbere uraryoha nubwo wenda hari abavuga ngo ntibishoka burya icya mbere ni ikizere.”

Mu irushanwa riheruka mu 2018, Yankurije yabaye uwa 3 akoresheje isaha imwe iminota 36 n’amasegonda 10 (1h36’10”), arushwa n’Umunyarwandakazi mugenzi we, Nyirarukundo Salome wongeraga kwisubiza iri rushanwa yari yatwaye mu 2017, iminota 8 (1h28’23”).

Yankurije wiruka igice cya Marato akoresheje ibihe bingana n’isaha imwe n’iminota 18, yifuza kuba yagabanya ibi bihe akaba byibuze yajya munsi ikaba nk’isaha imwe n’iminota 15 cyangwa 14.

Mu kiganiro kirambuye kihariye yagiranye n’Imvaho Nshya, Yankurije Marthe (Y.M) yagize byinshi ayitangariza ku buzima bwe, urugendo rwe nk’umukinnyi w’umukino wo gusiganwa ku maguru ndetse anagaragaza ikerekezo afite mu gihe kiri imbere.

I.M: Tubahaye ikaze

Y.M: Murakoze.

I.N: Yankurije ni muntu ki?

Y.M: Nitwa Yankurije Marthe navutse tariki 5 Nyakanga 1994. Mvukira mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Bushekeri, Umudugudu wa Gahondo. Mvuka ku babyeyi bombi; ariko hariho umubyeyi umwe ariwe Mama, Mukagasana Espérance na nyakwigendera Bapfakurera Pascal, wapfuye mu 1994 azize Jenoside yakorewe Abatutsi. Ndi umwana wa 4, mu muryango w’abana 5, abakobwa bane n’umuhungu umwe.

I.N: Waba waragize amahirwe yo kwiga?

Y.M: Yego. Nize amashuri abanza ku kigo cya Groupe Scolaire Gitwa B. Maze kugera mu mwaka wa kane, naje kuhava njya ku Kibuye, ari naho natangiriye amashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire Mburabuturo, ngeze mu mwaka wa 4, ubushobozi buba buke biba ngombwa ko mpita mbihagarika nta bwo narangije.

I.M: Haba hari gahunda ufite yo kuba wayakomeza?

Y.M: Ubu ngubu nta gahunda ihari, kereka habayeho nk’amahirwe se yo kuba nakwiga imyuga bisanzwe ariko ngewe mba mbona ibintu byo kuba nasubira mu ishuri nta mahirwe yabyo mbiha.

I.M: Bikunze ko ubona amahirwe yo kongera gusubira kwiga wabyakira gute?

Y.M: Bibaye byiza nkabibona byamfasha kuko nange hari urundi rwego byaba bingejejeho ku buryo ejo n’ejo bundi n’uyu mwuga warangira nshobora kuba nakwibeshaho nta kibazo.

I.M: Ni gute winjiye mu mwuga wo gukina imikino ngororamubiri yo gusiganwa ku maguru?

Y.M: Byaje ubwo nigaga mu mashuri abanza mu mwaka wa 5, ari amarushanwa atangiye kuba ku bigo, ku kigo ndakina ndatsinda ntangirira mu mukino wo gusimbuka biba ngombwa ko tujya kurushanwa n’ibindi bigo, mpageze barebye igihagararo cyange baravuga ngo uyu muntu yashobora Athletisme, icyo gihe nahise nkina ibilometero 5 mba uwa mbere.

Nzamuka gutyo ngera ku rwego rw’Akarere. Hakurikiyeho gukomeza kuzamura impano nyine habaho kurushanwa ku rwego rw’uturere ku bantu bagiye batsinda nzamuka gutyo ngeze mu wa kabiri w’amashuri yisumbuye nta bwo nabikomeje nahise mbihagarika nigira mu mukino wa Handball.

IM: Waje kongera gusubira gukina Athletisme gute?

Y.M: Nabwo twarazamukaga tukaza kurushanwa i Muhanga, bigera ubwo tubona ikipe tujya kwa Mudaharishema Medard i Kigoma niho twakundaga kujya gukinira, baratubwira ngo tuzajya gukina muri Congo Brazaville, byarangiye itike itabonetse nyuma nibwo haje kubaho amahirwe yo kuvuga ngo habayeho umukino wa Athletisme ngo abantu babicikishirije babikomezamo.

Kuvuga ngo habayeho imikino yo ku Ntara, nzamukira mu ikipe ya Nyamasheke aribwo umutoza Ndagijimana Donatien yantozaga, aho hari nko mu 2012, kuko nibwo nongeye kubisubiramo.

I.M: Ni ryari waba waratangiye gusohokera igihugu?

Y.M: Mu 2013, naje gukina i Kigali, muri shampiyona yo gusiganwa ahantu hagoye “Cross Country”, yateguraga shampiyona y’Isi yabereye muri Uganda. Icyo gihe mbonekamo nabaye uwa mbere, tujya mu mwiherero i Shyorongi, nibwo bwa mbere nabashije gusohokera igihugu muri Uganda mu 2014. Nubundi urebye nige wabaye umunyarwanda wa mbere nzana umwanya wa 36.

I.M: Hanyuma ni iki cyaje gukurikiraho?

Y.M: Kuko nari maze kubona ko ari ibintu bishobora kumpamo amahirwe y’ubuzima, ndakomeza ndategura hari irushanwa rya Kigali Peace Marathon, yabaga mu kwa 5 muri uwo mwaka wa 2015.

Nibwo naje ndazamuka bahembaga 10 ba mbere, mpita mba uwa 6, ni nabwo nabonye amafaranga menshi, ibihumbi 80 na terefoni ntoya n’igikapu cyo mu mugongo numva ibintu noneho ndabyishimiye ndushaho gukora imyitozo.

Nkomeza gufashwa n’umutoza Ndagijimana Donatien akomeza kunzamurira impano yange aramfasha amba hafi, angira inama arambwira ibi bintu bikore neza bikunde ejo n’ejo bundi byakugeza ku rwego rushimishije.

N’ubundi nkomeza gukina Kigali Peace Marathon zabaga buri mwaka. Mu 2016 bahemba  10 ba mbere, nabaye uwa 7 ntibampemba amafaranga menshi afatika ariko n’ubundi nyabonaho. Mu 2017, batangiye guhemba 6 ba mbere mpita mba uwa 4. Mu 2018 nabaye uwa 3.

I.M: Ni ryari winjiye mu ikipe ya APR AC?

Y.M: APR kuyizamo habayeho kujya nza nkayikinira imikino ikunda kuba mu kwa 8, ngataha bakongera bakantumira nkagaruka. Mu 2016, habayeho kumvikana kw’abatoza bombi, aribo; Rwabuhihi Innocent watozaga APR icyo gihe n’umutoza Ndagijimana Donatien.

I.M: Muri APR ufite amasezerano ateye gute?

Y.M: Amasezerano ni nk’asanzwe kuko nta gihe runaka kigomba gushira cy’amasezerano nasinye, nta myaka iriho runaka mu masezerano twagiranye.

I.M: Waba ufite indoto zo kujya gukinira hanze?

Y.M: Nta bwo zabura burya buri wese aba yifuza kuba yatambuka akajya hirya no hino mu bindi bihugu.

I.M: Wumva kujya gukina he?

Y.M: Numva najya gukina nko muri biriya bihugu byo hanze nko mu Butaliyani, mu Bufaransa, mu bihugu nk’ibyo ng’ibyo bigiye bitandukanye.

I.M: Ni iki wifuza kuba wageraho mu gihe kiri imbere?

Y.M: Ndebeye kuri Nyirarukundo Salome ashobora kuba amaze gukina imikino Olimpike inshuro zigera muri ebyiri kandi gukina ririya rushanwa ni ibintu bishimishije, intumbero nange mfite ni uko wenda nange nayikina, mu 2020 Tokyo, izaba ndifuza kuba nakora ibishoboka ku buryo nange naboneka mubazajyayo.

I.M: Ni iki ubona uyu mukino umaze kukugezaho?

Y.M: Uyu mukino umaze kungeza ku bintu bitandukanye, nko kuba nagera mu bihugu byo hirya no hino ngatembera, nkamenya uko Isi imeze. Mu buryo bufatika umuryango wange bisa nkaho bimfashaho, nubwo wenda bitari ku rwego rwo hejuru, mbasha gufasha barumuna bange mu buryo bwo kwiga nkabasha no gufatanya n’umubyeyi wenda mu bijyanye n’ubuzima, dore ko wenda hari n’igihe inzu yasaga naho igiye kumugwaho aho ngaho naramufashije ndamwubakira.

I.M: Haba hari ibihe byiza wagize?

Y.M: Ni igihe nari nuriye indege bwa mbere hari mu 2016, nari ngiye gukina imikino ya gisirikare “East Africa Military Games”, yabereye muri Uganda numva biranejeje cyane ngeze no mu rugo ndabibaganiriza bumvise ari ibintu byiza cyane.

I.M: Ni ubuhe butumwa waha abumva ko uyu mukino utari uw’abakobwa?

Y.M: Nawubakundisha kuko ni ibintu byiza cyane. Siporo ikugeza ku rwego utabashaga kwigezaho. Nk’urugero nkange mvuka mu Karere ka Nyamasheke, nta bwo natekerezaga ko naba mu Mujyi wa Kigali, ngo nurire indege ngere hanze.

I.M: Turagushimiye ku bw’iki kiganiro tugiranye

Y.M: Namwe murakoze.

Yankurije Marthe wihaye intego yo kuzitwara neza muri Kigali Peace Marathon 2019