20°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Yahereye ku mafaranga 1500 abasha kwirihira kaminuza

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 20-03-2020 saa 17:28:28
Igishoro yavanye mu buhinzi bw'intoryi kiri mu byafashije Uwambajimana Francine kwiga kaminuza

Uwambajimana Francine, ni umukobwa wo mu murenge wa Shyogwe, mu karere ka Muhanga, wemeza ko yatangiye kwiteza imbere ahereye ku mafaranga y’u Rwanda 1500 none ubu akaba ari kurangiza kaminuza ku mafaranga ye yirihira.

Uwambajimana yagize ati: «kwikorera ntibisaba igishoro kinini, ahubwo bisaba gutekereza neza. Icyo nabwira urubyiruko ni ukureba kure ugakura amaboko mu mifuka, ukiha intego y’aho ushaka kugera kuko ubundi nta gishoro gike kibaho».

Mu buhamya bwe, Uwambajimana asobanura uburyo yiteje imbere: Ati «Natangiye gukora mfite imyaka 9 mpinga udutoryi niharitse mu gasambu ko mu rugo. Naje gukuramo intoryi zuzuye ibase nyigurisha amafaranga 1500, mpita ntangira kuyacuruzamo umunyu, icyo gihe nkaba narigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza. Nageze mu mwaka wa 6 maze kugera ku mafaranga 12000 nyaguramo ingurube».

Akomeza avuga ko nyuma yaje kunanirwa kwiga ariko ya ngurube ye iza kubyara ibibwana 7, bimaze gukura kimwe agenda akigurisha amafaranga 8000. Avuga ko nyuma yongereye umubare w’amatungo agura andi 3 nayo yaje kubyara ibibwana 10, kimwe agenda akigurisha amafaranga 10.000. Kuko iwabo ari abakene, ngo ayo mafaranga ni yo yamufashije kwishyura amashuri yisumbuye no kwigurira ibikoresho.

Uwambajimana ati: «Ayasigaye nayaguzemo ihene ibyara abana 4 zikomeza kumfasha kwiga, izo hene zakomeje kororoka ziza kugera kuri 24, nyuma ndangije amashuri yisumbuye, naje kubona akazi  k’ubwarimu aho nahembwaga ibihumbi 40».

Atangaza ko ari ho yatangiye kugira igitekerezo cy’uburyo yazirihira kaminuza, ni bwo yegereye abantu bagura imyaka bakayihunika igihe atagiye mu kazi na we akajya kugura ya myaka akayibika iwabo. Ati: “Amafaranga nayakuye mu nguzanyo ya VUP aho twishyize hamwe turi abarimu 6 bakaduha miriyoni 1.2. Iyi myaka naje kuyigurisha nkuramo amafaranga ibihumbi 410 mu gihe nari nashoye amafaranga ibihumbi 220. Nahise ntangira kwiga kaminuza i Kampala muri Uganda ubu ngeze mu mwaka wa nyuma kandi sinaretse umwuga wo kwigisha no korora.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe umurimo muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) Mwambari Faustin, asanga ik’ibanze mu kwihangira umurimo atari amafaranga, ahubwo ari ukugira ibitekerezo n’ubushake.

Yashimangiye ko abantu muri rusange bakwiye gutinyuka bakihangira umurimo cyane cyane bagahera ku gitekerezo nyuma bakagishyira mu bikorwa, bakabyaza umusaruro amahirwe ahari n’ibindi.

Mwambari yasobanuye ko Leta atari yo irema imirimo ahubwo ishyiraho uburyo bwiza bwo gutuma abikorera batera imbere imirimo ikiyongera.

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.