Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

WEF18: Kagame yahuye n’abayobozi banyuranye bagirana ibiganiro

Yanditswe na MUGABO LAMBERT

Ku ya Jan 24, 2018

Perezida Paul Kagame yitabiriye inama y’Ihuriro ry’Ubukungu ku isi (World Economic Forum) ya 2018 (WEF18), ibera i Davos mu Busuwisi. Muri iyi nama, Umukuru w’Igihugu yanahuye n’abayobozi banyuranye bagirana ibiganiro.

WEF ifatwa nk’urwego rw’ubufatanye hagati ya za Leta n’abikorera, ikaba ifite intego nyamukuru yo “Guteza imbere za Leta z’isi binyuze mu kwiyemeza gukora ubucuruzi, politiki, uburezi n’ibindi bigeza ku iterambere ry’umuryango ku isi.”

Perezida Paul Kagame (ibumoso), ari kumwe na Minisitiri w’Intebe wa Norway, Erna Solberg, nyuma yo kugirana ibiganiro

Muri iyi nama, ku munsi w’ejo hashize ku wa 23 Mutarama 2018 Perezida Paul Kagame yahuye anagirana ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Norway Erna Solberg, ndetse na Visi Perezida w’Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa.

Iyi nama Perezida Kagame hamwe n’abandi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma hirya no hino ku isi bitabiriye, ni ngarukamwaka, ikaba ari iya 48, aho ibiganiro bizibanda ku gutegura ejo hazaza heza h’isi.

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame aganira n’umwe mu bayobozi bitabiriye WEF18 i Davos mu Busuwisi

Ku munsi w’ejo hashize kandi, umwe mu bagize itsinda riyobowe na Perezida Paul Kagame, ari we Louise Mushikiwabo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, yatanze ikiganiro agaragaza aho u Rwanda ruhagaze ku ruhande rw’abimukira.

Yavuze ko Abanyaburayi bakwiye guhindura uko bafata abimukira bajyayo bavuye muri Afurika. Ati “U Burayi bugomba kwihangana, bugafata igihe, bakumva mu by’ukuri ikibazo k’impunzi ndetse n’impamvu baba bahungiyeyo.”

Muri iki kiganiro Minisitiri Mushikiwabo yari kumwe na Komiseri w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHACR) Filippo Grandi, n’abandi. Iki kiganiro cyari kigamije kurebera hamwe ubufasha bwatangwa mu kubona ibisubizo byafasha imiryango ibayeho nabi.

Iyi nama yatangiye ejo hashize ku wa 23 ikazageza kuri 26 Mutarama 2018. Irimo abayobozi banyuranye bavuye hirya no hirya ku isi, barimo Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Theresa May, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, Minisitiri w’Intebe wa Israheli Benjamin Netanyahu, Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa, Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi, Minisitri w’Intebe wa Canada Justin Trudeau, Chancellor w’u Budage Angela Merkel, Perezida wa Argentina Mauricio Macri n’abandi banyacyubahiro banyuranye, cyane ko iyi nama ihuje abantu bagera ku 2500.